Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abagira isoni z’agakingirizo, bibukijwe ko nibamara kwandura Virusi itera Sida batazagira isoni...

Abagira isoni z’agakingirizo, bibukijwe ko nibamara kwandura Virusi itera Sida batazagira isoni zo gufata imiti!

Nyuma y’uko hirya no hino, hari abantu biganjemo urubyiruko bakigaragaza ko bagira isoni zo kujya gufata cyangwa kugura udukingirizo. Bibukijwe ko nibamara kwisanga baranduye Virusi itera Sida, batazagira isoni zo kujya gufata imiti, kuko ubuzima bwabo buzaba buri mu kaga.

Dr Basile Ikuzo ushinzwe ishami rishinzwe kwirinda virusi itera sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) yagarutse ku kamaro k’ agakingirizo.

Ati” icyo nagira inama abakigira ipfunwe igihe kirageze ngo tuvugishe ukuri, kuko iyo uvuze ngo biteye isoni kujya kugura agakingirizo, hari igihe kizagera numara kwandura virusi itera sida ntuzagira isoni zo kujya gufata imiti kuko icyo gihe ubuzima bwawe buzaba bwugarijwe”.

Buri mwaka  taliki 13 Gashyantare  hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo kugira ngo hibutswe, hanibukiranywe gahunda ijyanye no kwirinda  virusi itera sida hakoreshejwe agakingirizo ndetse kanakoreshwe neza, habeho kogera kureba uko sida ihagaze hanafatwe ingamba nshya zo kuyirinda hakorwa imibonano mpuzabitsina ikingiye.

Ni umunsi w’amateka ku isi hose ndetse no mu Rwanda muri gahunda zijyanye no kurwanya virus itera sida hirindwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hirindwa  gutwara inda zitateguwe cyane cyane mu bangavu, agakingirizo rero ni kamwe mu buryo bujyanye no kwirinda ibyo byose

Uwase Kevine wo mu umuryango impanuro Gilrs Initiative avuga ko babangamirwa no kujya gufata udukingirizo kuko batababikira amakuru.

Ati” Biba bigoye kujya gufata udukingurizo nko ku bigo nderabuzima kuko ugira imbogamizi z’uko wahahurira n’umuntu uzi iwanyu, agatangayo amakuru ababyeyi bakumva ko wananiranye, icyo gihe ntiwazasubirayo.

Kabanyana Noriette  umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango nyarwanda  itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo  cya sida no guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu yasabye urubyiruko guresha agakingirizo kuko ariko kazarinda ubuzima bwabo

Ati” Byagiye bigaragara ko urubyiruko rugifite isoni n’ipfunwe ryo kujya kugura agakingirizo kuko bibaza bati se umuntu aramvuga ate, barabifata bate, barabona ko ngiye gukora imibonano mpuzabitsina, dukomeje gushyira imbaraga muri rwa rubyiruko tubigisha kugira ngo batinyuke, bayoboke izo serivise zitangirwamo udukingirizo bakumva akamaro ko gukoresha agakingirizo nicyo kizabafasha mu kurinda ubuzima bwabo”.

Ati” Agakingirizo tugafata nka bumwe mu buryo bwo kwirinda sida mu buryo bwinshi cyangwa muri serivise nyinshi dutanga zo kwirinda virusi itera sida. Ntabwo twavuga ko nta musaruro kagize kuko mu bikorwa byinshi dukora byo kugabanya virusi itera sida  byagaragaye ko ubwandu bushya bugenda bugabanuka, agakingrizo ni uburyo bugenda bwunganira ubundi dufite butandukanye bwo kwirinda virusi itera sida”.

Dr, Basile akomeza avuga ko sida itagira umuti cyangwa urukingo ahubwo icyiza ari ugukora imibonano ikingiye.

Ati” Icyambere ni ukwibutsa buri wese ko virusi itera sida igihari nta muti nta rukingo kandi kuyirinda bishoboka,  ikindi  ni ukumenya uko uhagaze kuko bigufasha kumenya ingamba wafata harimo kwirinda, gukoresha agakingirizo bibaye ngombwa, cyangwa gukoresha izindi serivise zagufasha kwirinda virusi itera sida”.

Imibare igaragaza y’uko ubwandu bushya bwa Virusi itera sida bugenda bugaragara mu byiciro byihariye harimo icyababana bahuje ibitsina.A agakingirizo ni kamwe mu buryo bwizewe igihe cyose abakora imibonano mpuzabitsina bagakoresheje hagamijwe kwirinda gukwirakwiza ubwandu bushya bwa Virusi itera sida.

Imiryango itari iya Leta  ifite aho ihuriye no kurwanya sida ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima( RBC)ndetse  n’ ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora ku nkuru za sida mu Rwanda ABASIRWA mu kwizihiza uyu munsi, intego ni ugukomeza gutanga umusanzu wabo mu bukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera sida.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here