Ubushakashatsi bugaragaza ko ihezwa n’akato byakorerwaga abafite virusi itera Sida, byagabanutse nibura ku kigero cya 13%.
Mu bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko akato kagabanutse kuko mu mwaka wa 2019 kari hejuru ya 60% mu mwaka wa 2020 kagera kuri 15% ibi bikagaragaza ko iyo urebye ku bipimo mpuzamahanga u Rwanda ruri ahantu hashimishije munsi ya 15% aho byageze kuri 13% ariko intego ari uko byaba 0%.
Bamwe mu bagize urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virus itera Sida baravuga ko nubwo imyumvire yahindutse kuri bamwe ariko hari aho abamenyekanye ko bafite virus itera sida bahabwa akato n’ihezwa rya hato na hato. Bavuga ko ibyo bibagiraho ingaruka zo kwiheba no kwitakariza icyizere kandi nabo bafite uburenganzira nku bw’abandi.
Nimugihe ikigo c’igihugu cyita ku buzima, RBC, kivuga ko kugeza ubu aho ibihe bigeze nta muntu n’umwe ugomba guhezwa cyangwa guhabwa akato muri serivise runaka, ubikoze agomba kubihanirwa n’amategeko.
Muri ubwo bushakashatsi habajijwe abantu 950, bo mu byiciro byihariye n’abafite virusi itera Sida, barengeje imyaka 18 kandi bitabiriye ku bushake, bagaragaje ko ihezwa n’akato byagabanyutse.
Bamwe mu rubyiruko rw’abafite virusi itera sida nabo bemeza ko ihezwa n’akato byakorerwaga abafite virusi itera sida biri kugenda bigabanuka bitakiri nka mbere.
Uwanyirigira Alice avuga ko ubwo yigaga mu ishuri bamenye ko yavukanye virus itera sida kuva ubwo abanyeshuri biganaga batangira kumuha akato, ariko nyuma byaje gushira ubu abanye n’abo bakorana neza.
Ati” Niga umwana duturanye yabwiye abanyeshuri twigana ko ababyeyi banjye bishwe na sida, nanjye nyirwaye, icyo gihe twajyaga kurya bakampunga, nuzanye ipera agaha abandi ariko namusaba ko nshunaho akanyima ibi byanteraga kwigunga n’agahinda nkumva nava no mu ishuri, ariko uko ngenda nkura aho mbana nabo dukorana bumva ko sida atari ikibazo ubu nta kato nkihabwa”.
Mutambuka Deo, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abafite virusi itera Sida RRP+ avuga ko kugeza ubu abafite ubwandu bwa virusi itera sida bagenda bagabanuka.
Ati” Ubushakashatsi bwakozwe ku bipimo mpuzamahanga u Rwanda ruri ahantu heza kuko turi munsi ya 15% bivuze ngo 13% kumanura ku bantu bakoreweho ubushakashatsi bigaragaza ko akato n’ihezwa biriho bigabanuka”.
Umuyobozi w’uru rugaga Muneza Sylvie, avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe kuko hari hakigaragara akato n’ihezwa ku bafite virusi itera Sida.
Ati” Tujya gukora ubu bushakashatsi twabonaga hakiri akato n’ihezwa ku bafite virusi itera Sida nubwo kagabanutse ariko karacyahari twabukoze rero ngo tugende tuganira n’ibyiciro bitandukanye kugira ngo turebere hamwe icyakorwa kugira ngo nibura akato gacye gasigaye nako gakurweho burundu”.
Dr Ikuzo Basile umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC avuga ko nta bantu bakwiye guha akato abafite virusi itera sida kuko ari indwara ishobora kwandurwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ati: Abantu batanga akato baba bafite imyumvire itariyo kuri virusi itera sida kuba umuntu yaba afata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida nta pfunwe ririmo kuko sida ni indwara nk’izindi, wenda aho itandukaniye n’izindi nta muti nta rukingo ariko siyo yonyine dufite n’izindi ndwara nyinshi nazo usanga ari indwara zikomeye ntawe ukwiye kugira imfunwe kuko kuba ufite virusi itera sida nta pfunwe biteye kuko ni ndwara ushobora kwandura mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.
Gusa Dr. Ikuzo Bazile akomeza avuga ko mu mwaka wa 2030 virusi itera sida izaba yararanduwe.
Ati: “Mu ntumbero dufite 2030 ni ukuba twararanduye virusi itera sida ariko na none bijyana no kurwanya akato. Ntabwo twatezutse mu kurwanya akato, kandi turizera ko tuzahagera tutagifite ibyo bibazo kuko imyumvire y’abantu kuri virus itera sida igenda ihinduka.”
Ubushakashatsi bwakozwe na RRP +mu mwaka wa 2009 bwagaragaje ko ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera Sida bwari hejuru ya 60%, naho ubwakozwe muri 2019-2020 bugaragaza ko byagabanyutse bijya munsi ya 15%. Naho ubwakozwe kuri virusi itera sida mu mwaka wa 1999- 2020 bwagaragaje ko urubyiruko 48%, abagabo 34.8% n’abagore 22.4% bafite virus itera Sida bakorewe ibikorwa by’ihezwa n’akato, bukaba bwaribanze ku rubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 18-24 no ku bantu bakuru guhera ku myaka 35 kuzamura.
Mukanyandwi Marie Louise