Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera sida byaragabanutse

Ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera sida byaragabanutse

Ubushakashatsi bugaragaza ko ihezwa n’akato byakorerwaga abafite virusi itera Sida, byagabanutse nibura ku kigero cya 13%.

Mu bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko akato kagabanutse kuko mu mwaka wa 2019 kari hejuru ya 60% mu mwaka wa 2020 kagera kuri 15% ibi bikagaragaza ko iyo urebye ku bipimo mpuzamahanga u Rwanda ruri ahantu hashimishije munsi ya 15% aho byageze kuri 13% ariko intego ari uko byaba 0%.

Muri ubwo bushakashatsi habajijwe abantu 950, bo mu byiciro byihariye n’abafite virusi itera Sida, barengeje imyaka 18 kandi bitabiriye ku bushake, bagaragaje ko ihezwa n’akato byagabanyutse.

Bwakozwe mu 2020, ku bufatanye na Leta binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima mu kigo RBC, abafatanyabikorwa Global Fund, UNaids. RRP+. Bikorwa hagamijwe kureba ko harandurwa akato n’ihezwa burundu bishingiye ku kuba umuntu afite virusi itera Sida bukaba bwaribanze ku rubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 18-24 no ku bantu bakuru guhera ku myaka 35 kuzamura.

Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA (RRP+), Muneza Sylvie, avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe kuko hari hakigaragara akato n’ihezwa ku bafite virusi itera Sida.

Ati” Tujya gukora ubu bushakashatsi twabonaga hakiri akato n’ihezwa ku bafite virusi itera Sida nubwo kagabanutse ariko karacyahari twabukoze rero ngo tugende tuganira n’ibyiciro bitsndukanye kugirango turebere hamwe icyakorwa kugirango nibura akato gacye gasigaye nako gakurweho burundu”.

Mutambuka Deo, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abafite virusi itera Sida  RRP+ avuga ko kugeza ubu  abafite ubwandu bwa virusi itera sida bagenda bagabanuka.

Ati” Ubushakashatsi bwakozwe ku  bipimo mpuzamahanga u Rwanda ruri ahantu heza kuko turi munsi ya 15%  bivuze ngo 13%  kumanura ku bantu bakoreweho ubushakashatsi bigaragaza ko akato n’ihezwa biriho bigabanuka”.

Dr Ikuzo Basile umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC avuga ko  nta bantu bakwiye guha akatu abafite virusi itera sida kuko ari indwara ishobora kwandurwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ati: Abantu batanga akato baba bafite imyumvire itariyo kuri virusi itera sida kuba umuntu yaba afata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida nta pfunwe ririmo kuko sida n’indwara nk’izindi, wenda aho itandukaniye n’izindi nta muti nta rukingo ariko siyo yonyine dufite nizindi ndwara nyinshi nazo usanga ari indwara zikomeye ntawe ukwiye kugira imfunwe kuko kuba ufite virusi itera sida nta pfunwe biteye kuko n’indwara ushobora kwandura mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 bwibanze ku rubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 18-24 no ku bantu bakuru guhera ku myaka 35 kuzamura. Bwitabiriwe cyane n’ab’igitsina gore ku gipimo cya 77%, bukaba bukorwa buri myaka 5.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here