Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abanyeshuri 500 baziga ububyaza bahawe buruse

Abanyeshuri 500 baziga ububyaza bahawe buruse

Hagiye gutangwa buruse  ku banyeshuri 500 baziga ububyaza mugihe cy’imyaka 3 n’abaziga icyiciro cya mbere cya kaminuza, ndetse n’abaziga imyaka ine  bakazarangiza ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

Buruse zatanzwe zizahabwa abanyeshuri bo mu bigo bitatu harimo East Africa Christian College izakira 240, Kaminuza Katorika ya kabgayi (ICK) izakira 98, na Kibogora polytechnique izakira 162 ibi bikazatuma urwego rw’ubuzima rwunguka abaganga biyongera binagabanye imfu z’ababyeyi bapfaga babyara n’abana bapfa bavuka.

Ni gahunda Minisiteri y’ubuzima yise 4×4 ikaba yaratewe inkunga n’ ikigo cyita kw’iterambere cya America USAID muri porogaramu bise USAID Ireme izamara imyaka 4 kugeza 2028.

Abanyeshuri bahawe buruse zo kwiga muri kaminuza zitandukanye zigisha ububyaza bavuga ko bazabyaza umusaruro aya mahirwe bahawe nibasoza amashuri.

Umutoni Ange wiga Kibogora polytechnique  avugako iyi buruse izamufasha kwiga neza no kuzakora kinyamwuga.

Ati” Nagiye kwa muganga mbona abaganga baho ni bake, byankundishije uyu mwuga kuko nabonaga abatwitaho ari bake numva ndabyifuje ariko bitewe n’ubushobozi buke narimfite ntibyari bunkundire kubw’amahirwe numva hari buruse nandika nyisaba.”

Undi ati” Nk’uko igihugu cyaduhaye aya mahirwe yo kubasha kwiga mu buvuzi, natwe tuzakoresha ubumenyi tuzahabwa mu gufasha sosiyeti, no kugabanya ibibazo by’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka”.

Dr Anitha Asiimwe Umuyobozi w’umushinga USAID Ireme avuga ko bizafasha kuzamura umubare w’ababyaza bita ku mwana n’umubyeyi.

Ati” Ikibazo nyamukuru tuje gufatanya na leta kugira ngo  dukemure n’uko abakora mu mwuga w’ububyaza bakiri bake kandi leta yihaye ingamba zo gukomeza kugirango abakora kwamuganga umubare wiyongere”

Dr Minelas Nkeshimana Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga muri Minisiteri y’ubuzima avuga ko kongera umubare w’ababyaza bizabafasha kugabanya ibyago by’ababyeyi bapfa babyara.

Ati” Ni umwuga dushaka kugarura muyindi myuga yose ihari tukawushyigikira kugirango tugabanye imfu z’ababyeyi bapfa babyara tunahaze ibikoresho kuburyo uzajya  muri materineti azajya avuga ko yahawe serivise nziza kuko iyo umuntu avuze ko atahawe serivise nziza haba hari impamvu nyinshi, ashobora kudahabwa serivise nziza kuko uwayimuhaye adafite ubushake,ariko n’umubare muke ugira icyo wangiza mu mitangire ya serivisi ”

Abahuriye muri uyu mushinga bahamya ko ibi bizafasha mu buvuzi.

Ababyaza bemewe gukora uyu mwuga mu Rwanda ni ibihumbi bibiri, aho umubyaza umwe yita kubantu 1000 bikagaragaza icyuho kikiri mu buvuzi, leta ikaba yari haye intego yo gukuba 4 abakora mu ruru rwego mu gihe cy’imyaka ine.

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here