Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abahinzi bagiye koroherezwa mu kubona inguzanyo

Abahinzi bagiye koroherezwa mu kubona inguzanyo

Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda n’umushinga Hinga Wunguke uterwa inkunga na USAID kuri uyu wa mbere  basinyanye amasezerano agamije guha ubushobozi ibigo by’imari by’umwihariko imirenge SACCO kugira ngo bishobore gutanga inguzanyo ku bahinzi bato.

Mu rwego rwo kurushaho gufasha abahinzi kwiteza imbere, Koperative Umurenge Sacco zigiye gufashwa gukorana na bo zibaha inguzanyo, n’ubwo abazikoramo bavuga ko imbogamizi ziri mu rwego rw’ubuhinzi, zirimo imihindagurikire y’ikirere zituma umusaruro wangirika, bigatuma umuhinzi ahomba n’ibigo by’imari bigahomba.

Gusa ngo kuba Leta yarashyize nkunganire mu bwishingizi bwa bimwe mu bihingwa, bituma hadakomeza kubaho impungenge kuko iyo umuhinzi ahombye, ubwishingizi bwishyura.

Celestin Kayijamahe, ucunga umutungo wa SACCO Zaza yo mu Karere ka Ngoma, avuga ko iyo habayeho ubufatanye cyangwa ubwishingizi ku bahinzi, bifasha ibigo by’imari.

Ati “Mu myaka yashize ya 2015, izuba ryaravuye ntitweza, iyo batejeje ntibanishyura, twari twarahaye inguzanyo abahinzi b’ibigori, haza umushinga uva za Kenya, ugerageza kwishyurira bamwe, ariko twari twamaze guhomba kubera ko wageraga mu murima w’umuhinzi ugasanga nta kintu kirimo kandi waramuhaye inguzanyo. Nibuka ko ikigero cy’inguzanyo zikererewe kigeze kugera kuri 30% kandi banki itegeka 5%. Urumva ko byari bimaze kwikuba hafi inshuro esheshatu kubera umusaruro w’abahinzi wahombye.”

Umuyobozi mukuru wa Hinga Wunguke Daniel Gies, avuga ko basinye amasezerano azarushaho gufasha abari mu rwego rw’ubuhinzi kongera umusaruro.

Ati “Mu bufatanye bwacu na AMIR, turateganya ko za SACCO nyinshi zizashobora kugera ku bahinzi benshi bagafashwa gutanga inyungu nke ku nguzanyo, bahawe amafaranga menshi.”

Ubwo basinyanaga amasezerano.

Kwikiriza Jackson, Umuyobozi wa AMIR, yagaragaje ko ubwo bufatanye bwatangijwe ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2024, bugamije kurushaho kwegereza Abanyarwanda serivisi z’imari. Ikindi ngo AMIR igiye kongera amahugurwa ahabwa ibyo bigo by’imari iciriritse ku bijyanye n’imitangire inoze ya serivisi z’imari, no kurushaho kumenyakanisha ayo mahirwe yegerejwe abahinzi.

Ati: “Ariko icyo tugamije ni ba bahinzi bari mu buhinzi butandukanye, ngo babone amafaranga atuma bazamura umusaruro wabo bagahinga neza, bakabonera imbuto ku gihe, bagasarura neza, bakabika umusaruro wabo neza bakanawugeza ku isoko neza.”

Umushinga Hinga Wunguke ushyira imbere iterambere ry’uruhererekane rw’ibiribwa uhereye ku bigori, ibirayi, ibijumba, ibishyimbo by’amoko atandukanye, soya, inyanya, karoti, amatunda na avoka.

Umushinga Hinga Wunguke uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023, ukaba wibanda cyane ku iterambere ry’abagore n’urubyiruko, aho waniyemeje gushyira imbaraga mu gufasha nibura 30% by’abagore bafite imyaka yo kubyara kubona indyo yuzuye ihagije.

 

Mukanyandwi Marie Louise 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here