Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abaforomo ibihumbi bitatu bagiye kuzongerwa mu mirimo

Abaforomo ibihumbi bitatu bagiye kuzongerwa mu mirimo

Minisiteri y’ubuzima iravuga ko kugirango serivise zitangirwa kwa muganga zigende neza hari gahunda yo kongera abaforomo mu myaka ine bakava ku gihumbi bakagera ku bihumbi bine muri gahunda ya 4×4

Ni ibyavuzwe na Minisitiri w’ubuzima mu nama iri kubera i Kigali kuva taliki ya 18 kugera taliki ya 22 umwaka wa 2024 yateguwe na msh ikaba ihuriwemo n’ibihugu byose uyu mushinga ukoreramo kugira ngo hareberwe hamwe uko hakongerwa ibikoresho bikenerwa kwa muganga ariko hanongerwa n’abaganga.

Dr Anitha Asiimwe Umuyobozi w’umuryango USAID Ireme project iterwa inkunga na msh avuga ko uyu muryango ufatanya na minisiteri y’ubuzima mu kuba inkingi zo mu rwego rw’ ubuzima no gufasha abaturage kugera kuri serivise z’ ubuvuzi bikabafasha kugera ku ngamba zo kurwego rw’isi ibihugu biba byariyemeje.

Ati” Uko ubuzima bw’abantu bugenda bumera neza niko ubushobozi bwabo mu gufatanya mw’iterambere ry’ibihugu batuyemo ryiyongera, gufatanya n’inzego za Leta kugira ngo dukomeze tubungabunge ubuzima bw’abanyarwanda birafasha kuko uko ubuzima bwabo bumera neza niko n’imibereho imera neza bityo bagakomeza gufatanya n’ahandi guteza imbere igihugu cyacu”.

Mariam Went Worth Umuyobozi n’umuryango msh ku rwego rw’isi avuga ko umuryango abereye umuyobozi wiyemeje gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka urwego rw’ubuzima no guharanira ko serivise zirebana n’ubuzima zigera kuri bose.

Ati” Hano twazanye abantu bo mu bihugu birenga makumyabiri dukoreramo kugira ngo tubashe kongerera ubumenyi mu bijyanye nibyo bakora, inzego z’ ubuyobozi barimo kugirango barusheho kunoza ibyo bakora.”

Akomeza avuga ko impamvu baje hano mu Rwanda ari uko ari igihugu cyiza kandi kimaze gutera intambwe ikomeye mu bijyanye no kwita k’ubuzima bw’umuturage harimo gutangira kongera umubare w’abaganga ndetse no gufasha abagurage kugera kuri serivise z’ubuvuzi”.

Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima avuga ko umuryango msh ari umufatanyabikorwa mwiza w’uRwanda mubirebana n’ubuzima cyane mukongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuzima

Ati” Hari ibyo tumaze igihe dutegura cyane cyane kwigisha abakora mu rwego rw’ubuzima byibura tukabakuba nk’inshuro enye zishobora no kurenga, msh nabo muri gahunda yabo bari bafite kwigisha abantu cyane cyane by’igehe kirekire, aho rero niho turi guhuriza nabo kwigisha abantu by’igihe kirekire bakaba banasanzwe badufasha kubaka urwego rw’ ubuzima”.

Mu Rwanda kugeza ubu hari abaforomo hafi 1000 bagomba kwikuba inshuro 4 bakazanongera umubare w’ababyaza.

 

Mukanyandi Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here