Bamwe mu bafite virusi itera Sida bo mu Karere ka Burera, batangaza ko hari amavuriro amwe, atagira ahihariye bafatira imiti, ibintu bagaragaza ko bibabangamira.
Ubusanzwe henshi ku bitaro abafite virusi itera sida bagira umwihariko w’aho bakirirwa, hakagenwa umunsi bakirirwaho igihe baje guhabwa servisi zinyuranye zirimo kwipimisha, gufata imiti igabanya ubukana , ubujyana ku bijyanye na virusi itera sida ,gusa hari hamwe nko ku kigo nderabuzima cya Rwerere ho siko bikorwa, kuko bafatira imiti mu cyumba kimwe n’abandi badasangiye uburwayi, bakakirwa muri rusange ku buryo bibatera ipfunwe.
Nyiransengimana Joseline avuga ko atari byiza ko ibyumba byegerana n’ibyabandi. Yagize ati” Icyo cyumba cyakabaye gitandukanye n’ibindi kuko kuba umuntu yaza kwipimisha inda hano nanjye ndi kwipimisha sida cyangwa njye gufata imiti ntibiba ari byo.”
Mukashyaka Yvone nawe avuga ko bitabashimishije ukuntu badahabwa ibanga,aho bajya gufata imiti.
Yagize ati” Urumva niba ngiye gufata imiti ukahahurira n’umugore waje gupimisha inda cyangwa ukahahurira n’undi musore uje kwipimisha mutari muziranye , twe tubona bibangamye pe! Si na byiza ko abaganga bose bamenya ko iyo serivise ariyo yatuzanye”.
Rugema Josepher, Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Rwerere akaba anakuriye gahunda zo gukurikirana ababana n’agakoko gatera sida, avuga ko impungenge z’aba barwayi zifite inshingiro kandi bageye kubihindura.
Yagize ati” Usanga bari guhuriramo n’abandi muri uwo muryango, umwe areba hirya undi areba hino, nanjye ubwanjye bikambangamira bigatuma ntabaha serivise neza. Bivuze ngo icyakoroha kwaba ari ugushaka icyumba kiri ahantu ku buryo bazajya bisanzura mu gihe bahari.”
Abafite virusi itera sida babarirwa mu 110 bagana ikigo nderabuzima cya Rwerere, mu karere ka Burera ho mu ntara y’Amajyaruguru
Kugeza ubu abantu ibihumbi 219 nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida mu Rwanda, ubwandu buri kuri 3% ni mu gihe ubwandu bushya buri kuboneka ari abantu 8/1000. Mu rubyiruko niho hari kuboneka umubare munini w’abarwayi bashya ba Virusi itera Sida aho bangana na 35%, abakobwa akaba aribo benshi bandura.
Umuyobozi w’urugaga rwabafite virusi itera sida Muneza Sylvie, avuga ko ibigo bifasha abafite virusi itera sida bikwiye ku menya ko ari uburenganzira bwabo kubona serivise ziboneye hubahirizwa ibanga ryabo.
Ati” Icya mbere ni uko mu gihugu cyacu, hakiri bamwe mu bafite virusi itera SIDA, batifuza ko hari abamenya uko bahagaze, kandi ni uburenganzira bwabo ko bitabwaho mu buryo bubanogeye. Ibigo by’ubuvuzi bibafasha bikwiye kumenya ko ari uburenganzira bwabo kubona serivise ziboneye, hubahirizwa ibanga ry’abazihabwa”.
Amazina twakoresheje ni ayo twabise, ntibifuje ko ayabo atanganzwa
Mukanyandwi Marie Louise