Abanyarwanda benshi byagaragaye ko bibuka kujya kwa muganga bagiye kwikuza amenyo, ntibaragira umuco wo kwirinda cyangwa kwisuzumisha batararemba.
Ibi byagarustweho ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zo mukanwa, wizihizwa none kuwa 20 Werurwe. Uyu munsi muri uyu mwaka wa 2019, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ Ita ku buzima bwo mukanwa ugire ubuzima buzira umuze”
Gutoboka kw’amenyo ndetse no kubyimba kw’inshinya,…nibwo burwayi bukunda cyane kugaragara mu burwayi bwo mukanwa. Kandi ubu burwayi byagaragajwe ko ahanini biterwa no kutita ku isuku yo mukanwa nk’uko bisabwa. Nko: Gukoresha umuti w’amenyo wabugenewe,kwoza amenyo inshuro eshatu ku munsi,kwoza mu kanwa ninjoro mbere yo kuryama,Kwoza amenyo umwanya uhagije nibura iminota 3 kugeza kuri 5, kwoza ururimi,gukoresha umuti ungana n’urwara rwawe rw’agahera,….
Abarwayi b’indwara zo mukanwa bagiye biyongera ku bitaro bitandukanye, kubera ubukangurambaga nk’uko byatangajwe na Irene Bagahirwa, umukozi muri Rbc ushinzwe indwara zitandura harimo n’izo mukanwa aho yagize ati: “ Abarwayi bafite uburwayi bwo mukanwa bagiye biyongera mukwitabira kwivuza ,kubera ubukangurambaga butandukanye twagiye dukora.
Mu mwaka wa 2016,barengaga 500.000 mu mwaka wa 2017 abarenga 600.000 naho 2018 bari hafi 700.000 bigaragara ko bagenda basobanukirwa gahoro gahoro ko bagomba kujya kwisuzumisha batararemba.”
Uyu munsi mpuzamahanga mu Rwanda wizihijwe Igahanga mu kigo cy’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ndetse no kukigo cy’amashuri abanza cya Shango, mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo
Tubibutse ko Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara umwaka ushize. 64,9% bafite uburwayi bwo gucukuka amenyo, mu bantu bafite 20-39 32% ntabwo boza mu kanwa, 60% bafite ikibazo cy’umwanda mu kanwa. Kwakundi abantu bamara igihe kinini batoza mu kanwa, hanyuma imyanda ikagenda ikihoma ku inshinya n’amenyo.
Mukazayire Youyou