Home AMAKURU ACUKUMBUYE Burera : Ibiyobyabwenge ku isonga, mu bitera gucikisha amashuri no gutwita imburagihe.

Burera : Ibiyobyabwenge ku isonga, mu bitera gucikisha amashuri no gutwita imburagihe.

Abana bacikisha amashuri ndetse n’abatwita imburagihe n’izindi ngaruka mbi zitandukanye ziracyagaragara mu Karere ka Burera, bitewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwe.

Ibi byagarustweho mu gikorwa cyo gusenya ibiyobyabwenge byabaye mu Karere ka Burera kuri uyu wa 20 Werurwe 2019, ubwo hatwistwe ubwoko bwinshi bw’ibiyobyabwenge.

Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse ku ngaruka mbi z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge aho yagize ati : « Iyo umwe mubagize umuryango yishoye mu biyobyabwenge , biwuteza ubukene ndetse n’amakimbirane maze abana bakabura gikurikirana bikabaviramo guta ishuri, kuba inzererezi ndetse bikaba byatuma abana b’abakobwa bishora mu busambanyi bikaba byanabaviramo gutwita imburagihe.’

Gatabazi Jean Marie Vianney Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru agaruka ku ngaruka z’ibiyobyabwenge.

ACP Jean Baptitse Ntaganira umuyobozi wa police mu Ntara y’Amajyaruguru nawe wari muri iki gikorwa , yashimangiye ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse ashimangira ko bisaba ubufatanye. Yagize ati ; « Urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rureba abanyarwanda b’ingerizose kuva ku muto kugera ku mukuru. Abaturage murasabwa gutangira amakuru kugihe mugihe mwamenye ahari ibiyobyabwenge. »

Ibiyobyabwenge byasenywe kuri uyu wa gatatu byarimo kanyanga , inzoga zo mumashashi zirimo izitwa Blue sky, hoste warage,leaving gin, chase vodka, hello ,African gin,kick ndtse na Zebra gin. Harimo kandi n’urumogi , ibi byose bikaba bifite agaciro ka miriyoni cumi n’eshanu n’ibihumbi mirongo icyenda n’umunani n’amafaranga magana inani.

Mu mwaka wa 2017 mu Karere ka Burera habarurwaga abana 4233 bigaga mu mashuri abanza bataye ishuri,  n’abana 455 bo mu mashuri yisumbuye.

Kamanzi Axelle.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here