Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ababyeyi mwanga kuganiriza abana banyu mwitwaje ko byose babizi, muba mushingiye kuki?

Ababyeyi mwanga kuganiriza abana banyu mwitwaje ko byose babizi, muba mushingiye kuki?

Abana bageze mu myaka y’ubugimbi baba bakeneye kuganirizwa n’ababyeyi babo, yaba abababyaye cyangwa ababarera, ariko usanga ibi bidakorwa cyane, bitwaje ko abana b’ubu byose babizi.

Aba bana usanga akenshi baba bakeneye kuganirizwa ubuzima muri rusange, ndetse n’ubuzima bw’imyirorokere by’umwihariko, kugira ngo bamenye uko bazahangana n’ubuzima. Ariko bigaragara ko aba bana batakibona ababyeyi babaganiriza, abenshi bitwaje ko ngo aba bana ntakintu batazi.

Iyo ubajije umubyeyi runaka, ujya kwumva ngo: “ Ubuse n’iki naba muganiriza ko abana b’iki gihe ntacyo baba batazi” Iyo ugerageje gusobanuza uyu mubyeyi, ujya kwumva akubwiye ngo babisoma kuri Internet cyangwa babireba kuri televiziyo. Nyamara ukomeje kumusobanuza usanga ntan’umunsi warimwe yabonye umwana abireba cyangwa ngo amwibwirire ko koko yaba abireba.

Ujya kureba ugasanga ababyeyi b’iki gihe, bafata abana bakabatekerereza ibintu, barangiza bakabifata bakabihimba bakabishyira aho, barangiza bakabifata nk’ihame. Ababyeyi bafata aho ikoranabuhanga rigeze, bagafata abana bakabatekerereza, kandi atarigeze anabimuzanira ibyo ashaka kumwigisha nibura nibura niba byaramunaniye kubimwigisha akoreshe n’iryo koranabuhanga, kugira ngo azabone kubivuga koko abifitiye gihamya.

Hari abana benshi, bagwa mu makosa amwe n’amwe, cyangwa bakagwirirwa n’ibibazo bitandukanye nk’inda z’abangavu, cyangwa abana bato b’abahungu bateye bagenzi babo inda kubera kutagira ubumenyi ku myifato y’umwana ugeze mu myaka yabo. Kandi ugasanga umubyeyi ari aho, ngo abana b’ikigihe ntacyo baba batazi.

Hari n’ababyeyi badatinya kuvuga ngo:” Namwigisha iki se ahubwo buriya byose ntabindusha?” Kandi nyamara n’ubwo yaba yaranabirebye cyangwa akanabyumva ahandi, ibyo umubyeyi amuganirije, abifata nk’ihame kandi abiha agaciro kurusha ibindi yaba yarakuye ahandi.

Babyeyi, nimufate umwanya muganirize abana banyu, niba ibyo unabikeka ko hari ibyo yakuye aho hose ku mbuga nkoranyambaga mwegere akubwire ibyo aribyo, aho yaba yarabyumvise nabi umusobanurire. Ariko wabanje kumenya ko binahari, kuko wasanga ntanakimwe mubyo wari ukeneye kumubwira yabonye.

Ikindi niba mubona mwarananiwe kuganiriza abana banyu n’ubwo ntawabibashimira, ariko nibura munakoreshe iryokoranabuhanga namwe hanyuma musobanurire abana banyu, kuko nabyo biriho, aho kugira ngo azajye kwirebera ibyo ashaka bimuyobya, mufashe arebeho ibyamugirira umumaro kuko nabyo biba biriho.

 

Mukazayire Youyou

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here