Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abacuruzi nta makuru bafite yo kubyaza umusaruro isoko rusange rya Afrika

Abacuruzi nta makuru bafite yo kubyaza umusaruro isoko rusange rya Afrika

Urugaga rw’abikorera mu muryango wa Afrika y’Iburasirazuba rugaragaza ko hari inyungu nyinshi ziri mu isoko rusange , ariko  ko hakiri ikibazo kuko  abacuruzi benshi bo mu bihugu bigize EAC batazisobanukirwa.

Bamwe mu bacuruzi b’abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bagaragaza ko nta makuru ahagije bafite y’uburyo babyaza umusaruro iri soko rusange rya Afrika, aho  bagasaba ko barushaho kurisobanurirwa.

Niyonzima Emily uhagarariye abacuruza amakawa asaba abashinzwe guteza imbere ubucuruzi kujya babegera bakaganira nabo.

Yagize ati ” Iyo habayeho isoko rusange rihuza ibihugu byinshi habaho kwunguka ubumenyi, ukareba buryo ki abandi bacuruzi cyangwa se abashoramari bakora. Icyambere ni uko na bano bantu bashinzwe guteza imbere ubucuruzi  bagomba kwegera abakiri batoya bataragura ibikorwa byabo bakabaganiriza, bakabatiza n’ibitekerezo bitandukanye by’uko umuntu yagera kuri iryo soko”

Niyonzima asaba abafite mu nshingano ubucuruzi kwegera n’abacuruzi bato bakabereka uko babona inyungu mu isoko rusange

Mukashyaka Germaine uyobora ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu, avuga ko abayobozi nibamenyekanisha amategeko agenga umucuruzi bizabafasha.

Yagize ati” Ikintu abayobozi bacu bagomba kudufasha ni ukumenyekanisha amategeko agenga ubucuruzi bukubiye hamwe, abaturarwanda bakaba bazi amategeko agenga ubucuruzi muri Afrika bityo bizadufasha natwe guhanga imirimo mishyashya”

Mukashyaka avuga ko bamenyeshejwe neza amategeko agenga ubucuruzi bw’isoko rya Afrika byabongerera kurushaho guhanga udushya mu kazi kabo

Denny Karera Umuyobozi wungirije w’uru rugaga rw’abikorera mu muryango w’Afrika y’ibirasirazuba  ( East African business council)  agaragaza ko ishyirwa mu bikorwa  ry’amasezerano y’isoko rusange ry’Afrika rikomeje kugorwa n’uko abanyafrika benshi by’umwihariko abacuruzi baba abato n’abanini batarifiteho amakuru ahagije.

Yagize ati” Umuntu wagize ibitoki byinshi ari ikibungo, akagira imineke, ibigira ate? Abyohereze he mu kihe gihugu, ku giciro kiza kandi kigabanije? Afatanye nande? Akoreshe iyihe ndege?

Kajangwe Antoine Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi  n’ishoramari muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda avuga ko abacuruzi benshi b’abanyarwanda badafite amakuru ahagije ku nyungu ziri mu isoko rusange ry’Afrika, cyakora hatangijwe urugendo rwo kuzimenyekanisha.

Yagize ati” Abacuruzi barimo baragenda babyumva buhoro buhoro kandi turizera ko uko igehe kigenda nabo bazagenda babyumva kurushaho.  Ikintu cya mbere iri soko rusange rigamije ni ugukuraho imisoro ku bicuruzwa, mu bihugu byose byasinye ndetse birimo no gushyira mubikorwa aya masezerano.

Ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minicom avuga ko batangiye urugendo rwo kumenyekanisha inyungu ziri mu isoko rusange rya Afrika mu bacuruzi

Yakomeje agaragaza ko hari ibihugu bimwe na bimwe bisinya amasezerano ariko ntashyirwe mu bikorwa kubera kutagira ababikurikirana.

Yakomeje agira ati” Bivuze ko niba ibihugu bitari kuvanaho iyo misoro barabyemeye barashyize umukono kwuri ayo masezerano, biragoye ko Leta yagira ubuvugizi itabimenye. Icyo twashishikariza abacuruzi aho bari hose bahura nizo mbogamizi, ko batwegera nka Minicom cyangwa se izindi nzego za Leta zishinzwe ubucuruzi bakazimenyesha iki kibazo”.

Hagendewe ku masezerano ibihugu 8 birimo n’uRwanda ,umwaka ushize byatangije gahunda yo koroshya ubucuruzi hagati yabyo hagendewe ku masezerano y’isoko rusanjye rya Afrika. Ubu urugaga rw’abikorera mu muryango wa Afrika y’ibirasirazuba EABC rukaba ruri mu biganiro n’abacuruzi bo mu Rwanda, basobanurirwa uko babyaza umusaruro iri soko.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here