Home AMAKURU ACUKUMBUYE Sobanukirwa umunsi mpuzamahanga wo guhoberana wizihizwa none

Sobanukirwa umunsi mpuzamahanga wo guhoberana wizihizwa none

Uyu munsi tariki 21 Mutarama ni umunsi Mpuzamahanga wo guhoberana, wizihizwa n’abantu benshi batandukanye hirya no hino mu isi.

Umunsi  mpuzamahanga wo guhoberana washyizweho mu mwaka w’1986 na Kevin Zaborney, nyuma yo kugaragaza ko yari abonye bikenewe. Zaborney yahisemo ku ya 21 Mutarama kuko cyari igihe hagati y’igihe cy’ibiruhuko n’imbeho y’umwaka mushya, yabonye ko ari igihe abantu bakunda kumva bafite intege nke. Ibi yabitekereje nyuma yo kubona ko Abanyamerika bakunze kugira ipfunwe ryo kwerekana urukundo mu ruhame , aho we yumvaga ashyizeho uyu munsi ukitwa mpuzamahanga, nibura wazatuma Abanyamerika bazajya bahoberana mu ruhame nk’abizihiza umunsi mukuru, noneho bikazarangira batinyutse kujya bagaragaza urukundo mu ruhame. Gusa ntiyigeze atekereza ko bizakomeza bikagera no mu bindi bice.

Ijambo “guhobera” bemeza ko rikomoka ku ijambo “hugga” risobanura “guhumuriza” mu rurimi rwa Norse, rikaba ryaragaragaye bwa mbere mu myaka 450 ishize. Ikizwi nuko vuba aha (mu myaka 50 ishize) hagiye hagaragara abantu bahoberana cyane mu ruhame, aho byari bigoye kubitandukanya n’ibindi bikorwa bigaragaza urukundo byerekanwa nko gusomana.

Muri iki gihe, guhoberana mu ruhame ntabwo bifatwa nk’igikorwa giteye isoni. Abantu benshi barahoberana hirya no hino mu gusuhuza inshuti n’umuryango, gusezera, cyangwa gushimira umuntu. Guhumuriza umuntu cyangwa kwerekana inkunga. Abantu barahoberana  mbere y’uko siporo n’amakipe atangira umukino, no kwerekana ikimenyetso rusange cy’urukundo hagati y’imibanire myiza.

 

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here