Ni kenshi abafite abafite ubumuga butandukanye, bakunda kugaragaza ko bashoboye ndetse bakagaragaza ko bakuriweho inzitizi, ubuzima bwakworoha bakibeshaho batabaye umutwaro. Ibi byagarustweho na Mukamazimpaka Sauda ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Mukamazimpaka tutabashije kuvugana byinshi kubera itumanaho ritatworoheye, yatubwiye ko bafite Koperative y’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga badodamo imyenda we ahamya ko ari myiza ndetse anakurikije n’abandi babagana babereka ko bayishimye ndetse bayikunze.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Ubumwe.com yavuze ko kuba bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bidakuraho kuba ari abantu nk’abandi kandi bashoboye. Yagize ati:
“Abantu bagomba kumenya ko turi abantu kimwe n’abandi, kandi turashoboye. Nibadukurireho imbogamizi. Natwe turashoboye, dukora kimwe n’abandi kandi dutekereza kimwe n’abandi”
Yakomeje avuga ko abantu bafashe umwanya wo kumenya ko muri sosiyete hari abantu bafite ubumuga bwo kutuva no kutavuga, bazakenerwa kwakwa cyangwa guhabwa serivise kimwe n’abandi, byazatuma hashyirwaho ingamba z’uburyo bajya bavugana. Yakomeje agira ati:
“Ikibazo cy’itumanaho kiracyatugora kuko ubona nta buryo bworoshye bwo kwumvikana ndetse n’abantu bazi ururimi rw’amarenga baracyari bacye cyane pe. Ariko dukora ibintu byiza byujuje ubuziranenge. Dukora turi abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko iyo haje umuntu utazi gukoresha amarenga,turamwandikira nawe akadusubiza, kuko twarize. Iyo umuntu yaje agakunda modeli zacu ariko atazi gukoresha amarenga,afata urupapuro akatwandikira natwe tukamusubiza ubundi tukamukorera ibyo yasabye.”
Mukamazimpaka, avuga ko yavutse adafite ubu bumuga nyamara ageze ku myaka 7, byombi bizira rimwe, kuvuga no kwumva birahagarara. we kimwe n’abandi bagenzi be bahuje ikibazo bafite inzu badoderamo imyenda itandukanye, ikorera i Nyamirambo.
Mukazayire Youyou