Aya ni amagambo yavuzwe na Pasteri Antoinne Rutayisire ashaka kugaragaza uko mungo z’iki gihe ntaguca bugufi bikigaragara yaba kubagabo cyangwa ku bagore, mbese ntaworoheye mu genziwe.
Pasteri Antoinne amaze kumenyekana cyane mu guhuza ingo ndetse no kugira inama abasore n’inkumi bagejeje igihe cyo gushing ingo,yaba ku itorero aho ayoboye cyangwa n’abandi bose ahantu hatandukanye ndetse no munzego zitandukanye.
Ubwo Pasteri Rutayisire yari yatumiwe kuri imwe mu matelevisiyo yahano mu Rwanda kuri iki cyumweru Tariki 04/09 ubwo yagarukaga mu kijyanye n’uburyo kuvugana mubashakanye bisigaye barabaye ingora bahizi aho ntawuba ashaka kwumva mugenziwe ahubwo buriwese abayifuza kuvuga.
Pasteri yagize ati: “Abagabo n’abagore basigaye barabaye nk’abafite iminwa ibiri noneho bakagira ugutwi kumwe “ Aha yashatse kwumvikanisha ko bavuga cyane kurusha uko bumva. Kandi ubusanzwe barahawe amatwi abiri n’umunwa umwe kugirango bajye bumva cyane bavuge gake.
Pasteri yagarutse ku kamaro wo kuganira avuga ubundi umugabo n’umugore bagomba gufata umwanya uhagije wo kuganira, bakavugana ku bigenda neza ndetse n’ibitagenda neza,bakaganira ku byiza bagezeho ndetse n’imbogamizi bahuye nazo,bagafata umwanya mbese uhagije wo kuganira ku rugo rwabo. Kandi ibi bigakorwa muri gahunda aho umwe aha undi umwanya igihe ari kuvuga akamutega amatwi,noneho yasoza nawe akavuga undi nawe akamutega amatwi.
Ariko ikibabaje nkuko byagarustweho na Pasteri Rutayisire Antoinne ati: “Ubu ujya kubona ukabona umugabo n’umugore bose bari kuvugira icyarimwe n’ijwi riri hejuru ubona buri wese ashaka kwumvisha mugenzi ku mbaraga. Ntawucisha make ngo abanze yumve mugenzi we ngo hanyuma nasoza nawe abone kuvuga,ashwi. Byaba umugabo cyangwa umugore usanga bose ntaworoheye undi. Ukagira ngo bafite iminwa ibiri n’ugutwi kumwe.”
Pasteri yashoje asaba abagore n’abagabo kugarura uburyo bwiza bwo kuganira kugira ngo babitoze n’ababakomokaho noneho bityo ingo ziri imbere zizabe nziza kandi z’intanga rugero.
Mukazayire Immaculee