Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abagore bari mu buhinzi bavuga ko bamenye uburenganzira bwabo ku butaka

Abagore bari mu buhinzi bavuga ko bamenye uburenganzira bwabo ku butaka

Umunsi w’umugore w’Umunyafulika (pan- African women’s) uje usanga abagore bo mu Rwanda baramaze gusobanukirwa  uruhare rwabo mu kwiteza imbere binyuze mu buhinzi,  no kumenya uburenganzira bwabo ku butaka.

Abagore mbere wasangaga   bahura n’imbogamizi zo kutagira ijambo ku mitungo  y’umuryango ngo babe babwira abagabo ko ubutaka runaka babufata bakabuhingamo bakiteza imbere binyuze mu bushobozi bwabo.

Uyu munsi w’umugore w’umunyafulika  wizihijwe taliki 31 Nyakanga 2024 mu Rwanda ufite insanganyamatsiko igira iti” uburinganire mu mihingire y’ubutaka mu Rwanda” wateguwe na  UN Women ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi (FAO).

Uwamahoro Olive wo muri Koperative dutere intambwe y’abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana avuga ko ubu abagore bahawe ijambo k’ubutaka bakabasha kubuhinga bakiteza imbere ariko mbere bitashobokaga kuko abagabo aribo bagiraga ijambo ku mitungo.

Ati ‘‘ Mbere tutaragera mu ma koperative ngo tubone amahugurwa ku bijyanye n’ubuhinzi ndumburabutaka butanga umusaruro, twagiraga imbogamizi ahanini ku bagore ku bijyanye n’ubutaka kuko abagabo aribo babaga bafite ijambo rinini mu miryango cyangwa ku mitungo y’ umuryango kugira ngo ubwire umugabo uti ‘Wenda ziriya ‘Ares’ 30 ndumva nazihingaho  imiteja, kugira ngo abyumve byabaga bigoye, yarakubwiraga ati hoya, hariya ntuzahahinga imiteja, ahuwo wenda ngiye kuhubaka ibiraro ukaba uburiyemo”

Olive akomeza avuga ko ibikorwa yagiye akora mu buhinzi byivugiraga kugeza ubwo umugabo yaje kumugarukira aramushyigikira bafatanya mu buhinzi.

Namahoro Olive avuga ko iterambere yakuye m’ubuhinzi ryahinduye imyumvire y’umugabo we Dusengimana Alphonse nawe akayoboka ubuhinzi

Ati” Ariko nyuma yo gufata amahugurwa atandukanye  ku buhinzi niho natangiye ndavuga nti ibi bintu uwabikoraho gake gake uko umugabo azagenda abona ko hari icyo bibyara aho wenda ntazagera aho akanshyigikira? Niho natangiriye ndiguhinga imboga mpera ku nyanya na kokombure mfata ubutaka buto ntangira kububyaza umusaruro, ariko kugira ngo umugabo aze kuva kw’izima twari dufite umwana ku ishuri baramwirukana ahamagara se ngo yohereze amafaranga y’ishuri arayabura kandi yari umutekinisiye biramucanga, nari mfite ayo nakuye mu buhinzi nizigamye njya kuri banki nyishyurira umwana aza kubaza aho amafaranga ibihumbi 98 byo kwishyurira umwana byavuye  mubwira ko namwishyuriye arumurwa mubwira ko nayakuye muri bwa butaka buto nahinzemo za mboga arumirwa, uko nagiye nkomeza ubuhinzi nkagera ku rwego rwo kuguza ama bank nkahinga muri Green house akabona bizana inyungu nyinshi yaje kungarukira ubu dukorana umwuga w’ubuhinzi”.

Usengimana Alphone wo muri koperative dutere intambwe ya Rwamagana ni umwe mu bagabo avuga ko abagabo bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko abagore bashoboye bakwiye guhabwa uburenganzira busesuye ku butaka bakabubyaza umusaruro.

Ati” Twahingaga mu buryo bw’akavuyo ariko akabikora wenyine nagiye gushaka amafaranga nayo adahagije, uko ubwo buhinzi yabukoraga yabonaga nta nyungu bubyara agira amahirwe abona imishinga imuha amahugurwa aboneraho kubyaza bwa butaka bw’umuryango wacu umusaruro. Icyo navuga muri iki gihe abagore barashoboye, bafite imbaraga n’ibitekerezo, ku bwanjye abagore mw’iki gihugu cyacu nabo twabaha uburenganzira busesuye  nitwumve ko abagabo aritwe kamara kuko nkimara kubona ko yazanye igitekerezo cyo guhinga ku butaka buto ( Green House) nahise ntekereza ko igifundi ngiye kukireka nkaza nkamufasha guhinga kuko mw’ki gihe ubuhinzi nibwo bufite akamaro cyane kuko butunze bose, dukwiye guhindura imyumvire tugahinga kijyambere tukihaza mu biribwa “.

Umuyobozi Mukuru wa FAO mu Rwanda, Coumba Dieng Sow, ashima aho u Rwanda rugeze mu mu guteza imbere umugore bakagira uburenganzira  ku butaka, anasaba ibindi bihugu bya Afurika kurwigiraho kuko hadatejwe imbere ubuhinzi bukorerwa kuri uyu mugabane wazakomeza kudindira mu iterambere.

Umuyobozi wa UN Women Jennet Kem ashimira aho u Rwanda rugeze.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, Marie Grace Nishimwe, avuga  ko abagore bafite uburenganzira k’ubutaka ukurikije icyo amategeko y’u Rwanda ateganya.

Ati” Abagore bafite uburenganzira ku butaka ukurikije icyo amategeko y’u Rwanda ateganya ndetse bari no kubyangombwa by’ubutaka, ariko  ku rundi ruhande ni gute ubwo butaka bafitiye uburenganzira  bagira uruhare mu gufata icyemezo mu buryo bukoreshwa? Yaba kubugurisha cyangwa gufata umwanzuro wo kubyaza umusaruro ubwo butaka? Usanga aho hataragerwaho hakaba ariho hagaragara ko amategeko ahari ariko hari n’imyumvire igomba gukurikira amategeko igahinduka”.

Jennet Kem, Umuyobozi w’ishami  ry’umuryango w’abibumbye ryita ku Bagore (UN Women)mu Rwanda mu butumwa yatanze ubwo hizihizwaga umunsi w’umugore w’umunyafulika yasabye   ko mu gihe hizihizwa uyu munsi hakwiye kuzirikanwa cyane abagore bari mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda no muri Afurika muri rusange bakanagira uburenganzira ku butaka, ndetse bakongererwa ubumenyi mu kongera umusaruro uva mu byo bakora.

Nubwo abagore basigaye bitabira ubuhinzi nka kimwe mu iterambere ry’ubukungu haracyagaragara imbogamizi ko kubona uburenganzira busesuye ku butaka bikigoye, aho nta mugore ushobora kuba yatanga nk’icyangombwa cy’ubutaka ngo abe yakwaka inguzanyo muri banki.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here