Rev.Past Bosco umukuru w’Itorero Patmos of Faith ibi yabivugiye mu itorero abereye umushumba kuwa Gatandatu Tariki 13/08/2016. Ubwo byari mu muhango wo gusezeranya umunyamakuru Rene Hubert hamwe na Clementine. Ubu bukwe wabonaga bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zose ariko higanjemo urubyiruko.
Aya magambo yayavuze ubwo yagarukaga ku bahungu bigize ingarama kirambi, mbese banze kurongora bagashaka kwiberho ubuzima bworoheje nta zindi nshingano bigeretseho. Maze abumvisha ko ubwo ari ubusambo. Mumagambo ye yagize ati:
“Mwa bahungu mwe mwanga kurongora murabona bariya bakobwa bazarongorwa na bande?Abakobwa bahora mu masengesho basengera abagabo,namwe mukirirwa mwiryohereza ubuzima gusa mudafata ingamba zo kurongora ! Bararushye rwose ni mubakure mu masengesho aho bigeze.”
Yanaboneyeho kwibutsa abasore ko ubukwe budahenda:
Mu magambo ye Rev.Past Bosco yakomeje abwira abasore ko ubukwe budahenda,ahubwo igihenda ari igitekerezo gusa ndetse no gufata umwanzuro gusa. Mu magambo ye yagize ati: “Nirukanye umwuka wo kutarongora mu basore mu izina rya Yesu,umwuka ubatera ubwoba no kwikunda, maze ukabumvisha ko nta bushobozi bafite. Rwose ubukwe ntibuhenda ahubwo hahenda igitekerezo gusa.”
Ako meza ababwira ko iyo umuntu yamaze gutekereza maze agafata umwanzuro,agashyiraho amatariki y’ubukwe byanze bikunze umunsi uragera ubukwe bugataha. Kuko nta muntu uwo ariwe wese wakwegera umubwira igitekerezo cyiza nk’icyo ngicyo ngo ntagushyigikire.
Rev. Past yashoje asaba abakobwa nabo gusaba Imana ikabasohoreza amasezerano:
Yaboneyeho kwibutsa n’abakobwa basenga basaba ko Imana ibaha abagabo ,ubu bakwiriye gusenga basaba Imana ngo ibasohoreze amasezerano. Mu magambo ye ati: “ Bakobwa igihe mwasengeye muhora mu masengesho adashira musaba Imana ngo ibahe abagabo kirahagije rwose. Ubu mukwiriye guhindura isengesho musaba Imana ko isoza ibyo yabasezeranyije.”
Mukazayire Immaculee