Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abakunzi b’Amavubi bongeye kwitsa imitima nyuma yo kwangirwa gukinira i Huye

Abakunzi b’Amavubi bongeye kwitsa imitima nyuma yo kwangirwa gukinira i Huye

CAF yamaze kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko Umukino wo kwishyura u Rwanda rwari kwakiramo Benin kuri stade Huye uzabera i Cotonou kuko nta Hotel ihari yujuje ibisabwa yakwakira aya makipe i Huye.

Kuri uyu wa gatatu muri Benin Amavubi aracakirana na Benin mu mukino ubanza wo gushaka itike iyerekeza mu gikombe cya Africa muri Cote D’Ivoire.

Perezida wa Ferwafa Nizeyimana Olivier Mugabo yemeje ko bakiriye inyandiko ivuye muri CAF

Byari biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera I huye, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Mugabo Oliver Cafu, yatangaje ko bamenyeshejwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa Caf ko uyu mukino uzabera muri Benin nawo.

Stade yo yari yamaze kwemerwa na CAF

Ibi bikaba byaturutse ko i Huye nta Hotel yujuje ibisabwa yakwakira aya makipe yombi.

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here