CAF yamaze kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko Umukino wo kwishyura u Rwanda rwari kwakiramo Benin kuri stade Huye uzabera i Cotonou kuko nta Hotel ihari yujuje ibisabwa yakwakira aya makipe i Huye.
Kuri uyu wa gatatu muri Benin Amavubi aracakirana na Benin mu mukino ubanza wo gushaka itike iyerekeza mu gikombe cya Africa muri Cote D’Ivoire.

Byari biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera I huye, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Mugabo Oliver Cafu, yatangaje ko bamenyeshejwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa Caf ko uyu mukino uzabera muri Benin nawo.

Ibi bikaba byaturutse ko i Huye nta Hotel yujuje ibisabwa yakwakira aya makipe yombi.
NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney