Abayobozi b’amadini n’Amatorero mu Rwanda biyemeje gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’ikibazo cy’ihungabana cyugarije umuryango Nyarwanda.
Ibi ni ibyagarustweho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), n’abayobozi b’Amatorero n’Amadini hagamijwe gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere, guteza imbere ubumwe, ubudaheranwa ndetse n’imibanire myiza mu Banyarwanda.
Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Bizimana Jean Damascene yabwiye abari bahuriye muri iyi nama ko amateka y’amacakubiri yaranze u Rwanda by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi yashenye Umuryango Nyarwanda mu ngeri zose, isenya indangagaciro na kirazira umuryango wari wubakiyeho, isiga ibikomere mu byiciro byose by’Abanyarwanda.
Aho yashimangiye ko imiterere y’ibibazo bikomoka kuri Jenoside byagiye bihinduka basabwa uruhare rw’abanyamadini mu gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere no guteza imbere ubudaheranwa n’imibanire myiza by’Abanyarwanda. Anagaragaza ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside ihagaritswe hari byinshi byagezweho ariko hakiri inzitizi ziganjemo ihungabana.
Amadini yagize uruhare muri Jenoside na nyuma yayo…
Minisitiri Dr Bizimana akomeza gushimangira uruhare rw’amadini yaba mu gihe Jenoside yakorwaga kuko hari bamwe bitwikiriye uyu mutaka bakica abantu, anagaruka ku ruhare bagize mu gutanga umusanzu wabo nyuma ya Jenoside.
Yagize ati” Ni amateka bamwe muri abo bakozi b’Imana bagizemo uruhare bitwikiriye umutaka w’ijambo ry’Imana mu nyigisho batangaga. Gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi amadini n’amatorero yagize uruhare rukomeye mu bikorwa bigamije komora, gusaba imbabazi no kuzitanga ku bakoze Jenoside no ku bayirokotse.”
Dr Bizimana yanakomoje ko kwigisha ijambo ry’Imana bigomba kujyana n’amateka y’igihugu kuko ari ngombwa kugaragaza uko umuryango wasenyutse.
Yakomeje agira ati “Ni ngombwa kugaragaza icyo Imana yifuza kuri uwo muryango wasenywe, ugasenyuka gutyo, n’icyo ijambo ry’Imana rivuga mu gushobora kubaka igihugu cyakozwemo Jenoside kuko ntiwabyigisha kimwe n’aho bitabaye.”
Ntitugomba kuvuga Abaroma gusa,… kandi turi kwigisha Abanyarwanda
Abari bahagarariye Amadini n’Amatorero bagaragaje ko bafite uruhare rwo guhuza ibyandistwe mu bitabo bitagatifu n’ibyabaye mu Rwanda kugira ngo bitange ubutumwa bwumvikana.
George Nkurunziza, Umukozi wa AEER (African Evangelic Enterprise Rwanda) ushinzwe kuzamura ivugabutumwa, avuga ko ikintu Amadini n’Amatorero bakeneye ari ukumenya inkomoko yabyo kuko yose ashingiye ku myizerere, kandi akagira ibyo akoresha kugira ngo yigishe abayoboke bayo.
Ati “Amadini n’Amatorero igikenewe ni ukwigisha abakirisito cyangwa se abizera bakoresheje ijambo ry’Imana, ariko bigahuzwa n’amateka cyangwa imibereho by’Abanyarwanda. Niba tuvuga ngo ni ukwiyunga ntabwo turi buze gufata ikibazo cy’Abaroma ngo tukizane iwacu mu Rwanda, dukoresha ijambo ry’Imana tukigisha Abanyarwanda ariko bijyanye n’ibibazo bihari”.
Akomeza agira ati “Niba Itorero ridafite icyo rivuga kuri Jenoside, tukavuga uburyo Abayuda n’abanyamahanga bakwiye kwiyunga tukabihuza n’amateka n’imibereho yabo, atari ibyacu mu Rwanda hagati y’Abahutu n’Abatutsi icyo kintu tuzaguma tukinyura hejuru Tubwirize abantu bazamuke mu kirere bishime banezerwe, saa sita zigere batahe basubire muri bya bibazo by’iwabo kuko ntabwo twavuye imizindo ikibazo nyamukuru cy’Abanyarwanda”.
Musenyeri Vincent Harorimana, avuga ko iyo barebye ibibazo byabaye mu Rwanda bakareba ukuntu abantu birengagije ubuvandimwe, basanga bakwiye kugaruka kuri iyo sano ikomeye mu nyigisho zabo.
Ati “Tugomba kugaruka kuri iyo sano ikomeye turi abana b’Imana tukaba abavandimwe, bigatuma turenga ibyadutandukanya ari iby’abantu bahimba, bashyiraho bitandukanya abantu, kugira ngo twigishe abantu ko bagomba kubana kandi bakabana nk’abana b’Imana, noneho mu mateka y’Igihugu cyacu habaye Jenoside”.
Iyi nama kandi yagarutse ku kibazo cy’imibare y’Ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya CARAES Ndera, yerekana ko mu mwaka wa 2022 bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21.993 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2021.
Ubushakashatsi bwakozwe na Unity Club mu mwaka wa 2021 bugaragaza ko ihungabana rikomeje kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko aho abatazi inkomoko yabo ari 99%, Abarokotse Jenoside 87%, Urubyiruko rwavutse ku babyeyi basambanyijwe ku gahato ari 69%, Abana bavutse ku babyeyi badahuje ubwoko (43%) , Abana bavutse ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside (35%) Mu gihe abavutse nyuma ya Jenoside bugarijwe ku gipimo cya 14%.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwa RBC bwo muri 2018, bugaragaza ko imibare y’abarwaye indwara zo mu mutwe iri hejuru, aho indwara y’agahinda gakabije ikunda kuviramo benshi kwiyambura ubuzima no kwiyanga iri kuri 11,9% mu Banyarwanda bose, na 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ihungabana rishingiye ku mateka ko ryari kuri 3,6% mu banyarwanda bose, na 27% ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14-18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.
Muri iyi nama nyunguranabitekerezo hafatiwemo imyanzuro 16 yitezweho gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere no guteza imbere ubudaheranwa n’imibanire myiza by’Abanyarwanda.
MUKANYANDWI Marie Louise