Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muri buri Karere hagiye gushyirwamo ishuri ry’icyitegererezo

Muri buri Karere hagiye gushyirwamo ishuri ry’icyitegererezo

Mu biganiro byahuje Minisiteri y’Uburezi ,abayobozi b’uturere  n’intara hasesengurwa umwihariko wa buri karere kugirango hazashyirwe ishuri ry’imyuga ry’ikitegererezo risubiza ibibazo bihari.

Nyuma yo kubona ko hari icyuho mu bumenyi butangwa n’amashuri asanzwe    ay’imyuga n’ubumenyingiro, bityo bigatuma abayasohokamo badatanga umusaruro bifuzwaho, hagiye gushyirwa ishuri ry’ikitegererezo muri buri Karere ryigisha imyuga n’ubumenyingiro. Aho hasesengurwaga umwihariko wa buri karere kugira ngo hazashyirwe ishuri ry’imyuga ry’ikitegererezo risubiza ibibazo bihari.

Icyemezo cyo gushyira muri buri karere ishuri ry’ikitegererezo ryigisha imyuga n’ubumenyingiro Guverinoma yagifashe nyuma yo kubona icyuho mu bumenyi butangwa n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro  asanzweho, bituma abayasohoka badatanga umusaruro bifuzwaho, aho bavuzeko nk’akarere karimo ishuri ry’imyuga ryigisha ubuhinzi abagatuye batakabaye bataka ibura ry’ibiribwa.

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu biganiro bagiranye na Minisiteri y’uburezi bagaragaje ibibazo biri mu turere bayoboye byakabaye bikemurwa n’abarangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Mutoni Jeanne Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ishuri ry’ikitegererezo ryafasha abahinzi mu gukoresha ikoranabuhanga mu bihinzi bwabo.

Yagize ati”  kuko Akarere kacu kera dukeneye ikoranabuhanga mu buhinzi bwacu, cyangwa se nko guhindura ibiribwa nkuwahinze ibijumba byinshi  bikaba byahindurwamo amafu”

Busabizo Parfait Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo avuga ko aya mashuri azafasha gukemura ibibazo byari byugarije ako Karere bitewe n’umwihariko wibyo gafite.

Yagize ati” Iyi ni nziza cyane kuko tugiye kurebera hamwe uko amashuri y’imyuga y’ikitegererezo yakubakwa muri buri karere akaza asubiza ibibazo biri muri ako Karere. Ni ukuvuga ngo niba gakeneye abize imyuga y’ubuhinzi kubera umwihariko w’Akarere bizaba bigafashije kubona urubyiruko rwize  kandi ruje gukemura ikibazo ako Karere kazaba gafite”.

Parfait avugako aya mashuri abazayasohokamo bazafasha uturere twabo kuzamuka bitewe n’umwihariko w’ibihakorerwa.

Paul Umukunzi Umuyobozi mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro RTB  avuga ko hakenewe Ikoranabuhanga mu buhinzi.

Yagize ati”, Kuko niba tuvuze ngo turashaka noneho gushyiraho ishuri ryigisha ubuhinzi, ntabwo ari ubuhinzi ubu busanzwe dukora buri munsi  turashaka gukora ubuhinzi bugezweho bukoreshejwe imashini bufite gahunda  zigezweho zo kuhira imyaka, bufite imashini zigezweho zo gutunganya umusaruro ukoreshwa ku ubuhinzi, kuburyo bwabutaka butoya dufite twabubyaza umusaruro tukabasha kwihaza mubiribwa nk’Igihugu cyacu”.

Umuyobozi wa RTB avugako ikoranabuhanga rizigishwa mu mashuri azashyirwa mu turere rizafasha kongera umusaruro ku bahinzi.

Irere Claudette Umunyamabanga wa Leta muri  Minisiteri y’uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro avugako ishuri ry’ikitegererezo rizashyirwa muri buri karere rizaza riri kurwego rumwe nirya Rwanda coding academy ryubatswe mu Karere ka Nyabihu bikazanatuma abanyarwanda bahindura imyumvire bafite ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

Yagize ati” Muabizi ko nk’Igihugu Ikoranabuhanga turiha agaciro byaba byiza tugiye tubona amateka atandukanye hirya nohino afitemo umwihariko w’ikoranabuhanga, turashaka rero kwigisha abantu bashobora kubasha kutwubakira kuko uyu munsi ibikorwa bikomeye bimwe nabimwe tujya kuzana abanyamahanga”

Inyigo yibanze yakozwe ijyanye no kubaka aya mashuri agera kuri 30 aho muri buri karere hazubakwamo ishuri igeragaza ko kuyubaka bizatwara amafaranga akabakaba miliyari 150 z’amafaranga y’uRwanda, aya mashuri akazibanda ku gutanga porogarame  z’uburezi bw’ibanze mubya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here