Categories: Uncategorized

Abikorera barasabwa kubyaza umusaruro ibyanya by’inganda bya Nyarugenge

Abacuruzi bakorera mu Karere ka Nyarugenge barasabwe kubyaza umusaruro ibyanya by’inganda bibarizwa muri aka Karere, harimo icya Nzove n’icya Mageragere.

Byagarutswe ubwo PSF ya Nyarugenge yashimiraga abayobozi bayo bacyuye igihe, ibashimira ubwitange n’umurava bagize.

Uwari uhagarariye abacuruzi bafite ubumuga muri komite nyobozi ya PSF icyuye igihe, Sibomana Papy uri mu bashimiwe yagize ati “Kuko turimo gukangurirwa ubucuruzi bushyize hamwe, ni ukureba uburyo icyiciro cy’abafite ubumuga kitacikwanwa, ahubwo tukareba uburyo natwe twagiramo ubucuruzi bugaragara, tukabyaza aya mahirwe yo mu byanaya by’inganda umusaruro”.

Perezida wa PSF mu Karere ka Nyarugenge, John Kivenge yagize ati “Icya mbere kwari ugukangurira abacuruzi kumenya akamaro k’inganda, bitandukanye n’ubucuruzi bari basanzwemo, bakajya gukora inganda bazi neza impamvu”.

Hakizimana Gregory uzwi ku izina rya Shema Shop ati “Hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abacuruzi benshi bajya kurangura mu mahanga, bityo ibyo bajya gukura hanze babikorere mu gihugu cyacu, kugira ngo ishoramari ryacu rigere ku ntego”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, asaba abikorera kubyaza umusaruro ibyanya by’inganda biri muri aka karere.

Ati “Urebye uko ibi byanya bimaze gukoreshwa biri ku kigero gitoya, tukaba dusaba PSF ko yaza ikadufasha kuko byagenewe inganda kandi zigirwa na PSF n’abandi nka bo, bakaba babisura kuko ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi Leta yamaze kubigezamo. Harabura uruhare rw’abikorera kugira ngo tubibyaze umusaruro natwe tugire inganda, aho kujya kurangura hanze ahubwo na bo baze kurangura iwacu”.

PSF ya Nyarugenge ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 200, harimo abayobozi b’amazone 1320.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

37 minutes ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago