Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Shema Fabrice usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, akaba akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Murangira B Thierry, yemeje aya makuru avuga ko Shema Fabrice yafunzwe azira gutanga sheki itazigamiye.
Murangira yagize ati “Tariki ya 11 Kanama uyu mwaka, RIB yafunze Shema Fabrice akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ku bindi byaha bifitanye isano n’icyo cyaha akurikiranyweho”.
Shema Fabrice ayobora FERWAFA kuva ku ya 30 Kanama 2025, aho yatorewe mu Nteko Rusange isanzwe hamwe n’abagize komite nyobozi y’uru rwego rureberera umupira w’amaguru mu Rwanda.
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…