Categories: Imikino

U Rwanda ruzakira CECAFA Kagame Cup 2027 na 2028

Inama y’Amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), yemereye u Rwanda kwakira amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup, mu myaka ibiri iri imbere iza ya 2027 na 2028.

Inama y’Ubutegetsi ya CECAFA iyobowe na Perezida wayo, Paulos Weldehaimanot Andemariam, yateranye ku wa 6 Kanama 2026, nuko ifata umwanzuro wo guha u Rwanda uburenganzira bwo kwakira aya marushanwa mu myaka ibiri iri imbere.

Ibi bije nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye neza amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup 2026, cyane ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryasabye ko ryakwakira n’andi marushanwa abiri azakurikiraho.

Amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup, amaze gushyigikirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, kuva mu mwaka wa 2002, aha amakipe akomeye yo mu karere yahawe urubuga rwo kwitegura neza mbere yo kwitabira amarushanwa ategurwa na CAF.

CECAFA kandi yasabye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu karere ashishikajwe no kwakira amarushanwa ya Senior Challenge Cup gutanga ibisabwa n’ubusabe bwayo bwo kuyakira.

Muri uyu mwaka wa 2026, ikipe ya Rayon Sports FC yo mu Rwanda, ni yo yatwaye Igikombe cya CECAFA Kagame Cup, nyuma yo gutsinda Gor Mahia yo muri Kenya ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.

Nk’uko bisanzwe, ikipe yefukanye iki gikombe ihembwa ibihumbi 30 by’Amadolari ya Amerika ari yo Rayon Sports yegukanye, na ho Gor Mahia yabaye iya kabiri itwara ibihumbi 20.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

37 minutes ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago