Ishimwe Agape na bagenzi be bavukanye Virusi itera Sida, bavuga ko nyuma yo kwiheba cyane ndetse no gushaka kwiyahura, baje kuvumbura imbaraga mu bugeni zabasubije ibuntu ,bahamya ko ari imbaraga zidasanzwe ku bafite Virusi itera Sida.
Ishimwe yashinze umuryango ufasha abana bavukanye Virusi itera Sida babaga mu bwigunge ndetse no kwiheba gukabije harimo gushaka kwiyahura,yifashishije ubuhamya bwe ahamya ko ubugeni(Art) ari umuti ukomeye cyane.
Ishimwe w’imyaka 24 y’amavuko, akaba ari nayo myaka amaze afite iyi Virusi itera Sida kuko yayivukanye, ahamya ko nyuma yo kunyura mu rugendo rurerure rukomeye cyane rw’ubuzima kubw’amahirwe akaza kuvumbura imbaraga ziba mu bugeni, aribyo byaje kumutera ishyaka ryo kuba impirimbanyi yo gufasha bagenzi be bafite Virus itera Sida.
Mu magambo ye yagize ati” Iyo myaka rero hari byinshi cyane nahuye nabyo, yaba akato nihaga njyenyine ubwanjye, yaba uko numvaga sosiyete infata…Bikaba aribyo byanteye kuba na kumira ko abandi bahura n’ibyo nahuye nabyo.”
Inzira y’inzitane nanyuzemo….
“Ubwa mbere mbimenya ko nyirwaye, nabimenye ndi mu kuru. Nahoraga nywa imiti, kubera ko kera nari nararwaye amashamba( Indwara abana bakunda kurwara bakabyimba uruhande rumwe rwo mu maso, cyangwa imisaya yombi) …Ubwo nakekaga ko iyo miti yari iy’amashamba.
Ubundi bahoraga bampa amafaranga yo kugura ikintu cyo kurya mu karuhuko ku ishuri, hari igihe ntabiguze hanyuma ngeze mu ishuri tuvuye mu karuhuko kubera ko ntari nariye ikintu ndaremba cyane, bahamagaza Papa aza kundeba ku ishuri, banjyana muri kantine maze kurya numva nongeye kuba muzima.
Hanyuma uwo munsi ngeze mu rugo, nibwo Papa yaje kunyicaza, arambaza, ngo ubundi iriya miti uhora unywa uzi ari iy’iki? Ndamusubiza ngo ni iy’amashamba…Ahita aseka ariko arambwira ngo oya…Ni ya Virusi itera Sida. Ubwo nari mu wa gatatu primaire, nfite imyaka 9. Muby’ukuri sinakubwira uko muri ako kanya nahise niyumva…Ariko sinagize ikibazo kinini cyane, kuko ni ubuzima papa yahoragamo, kuko nawe yari arwaye, kandi ahora abivuga yigisha abantu.”
Ishimwe agaragaza ko nyuma y’uko agiye mu mashuri yisumbuye na papa we amaze gupfa, byabaye urugendo rurerure cyane, yagize ati” Papa amaze gupfa byabaye urugendo rukomeye cyane, kuko mu bana bo mu rugo ni njyewe njyenyine nari naravuganye iyi Virusi. Rero numvaga hari ibintu byinshi twari duhuje na Papa undi muntu atapfa kwumva no gusobanukirwa. Ubundi bari barambwiye ko umuntu ubana na Virusi ya Sida, aba ari ibanga rikomeye cyane atagomba gusangiza umuntu uwo ariwe wese, ari naho nahereye mbeshya inshuti zanjye zose imiti nywa ari iy’iki, rimwe nababeshyaga ko ari iy’igifu, ubundi ngo umwijima…”
Akomeza agira ati” Ubundi kubaho ubuzima butari ubwanyabwo biragoye cyane. Mbese nabagaho uko nibwira sosiyete yifuza ko naba meze, gusa kubaho ujijisha biragenda bikabyimba rimwe bikazaturika…”
Ibyanjye byaturitse muri 2019
“Narindi muri Uganda ndikwiga ubugeni, igihe kiragera numva ntakintu nshaka gukora. Nabaga mu nzu ntashaka kurya, namaze nk’ukwezi ntava munzu. Famille yanjye bari muri Kenya, njyewe mba muri Uganda,bajya bampamagara sinanabitabe kuko numvaga ntashaka kuvuga.Mbese numvaga ubuzima narabuhaze ntagishaka no kubaho. Sinzi ukuntu byaje kugenda, ariko navuga ngo ni Imana numva nshatse kuva ahongaho,ndagenda ndabasanga, bampuza n’umuganga ufasha mu bijyanye n’imitekereze.”
Yakomeje agaragaza ko uko yakomeje kugenda yiga mu ishuri, ari nako imyitozo bagendaga bakora yamufashaga mu buryo bw’amarangamutima no kwiyakira. Aho imyitozo yose babahaga gukora we yayihuzaga n’ubuzima bwe bwa buri munsi abayemo, yamara nko gushushanya ibimurimo cyangwa ibyo yanyuzemo ndetse n’umuntu mwiza bahuye, akumva ako kanya arahindutse kugeza ubwo yatangiye gusabana n’abantu ndetse no kwongera gufata imiti neza.
Ubugeni bwomora muri 2022
Ishimwe avuga ko nyuma yo kureba aho yari avuye, n’intera yari amaze kugeraho mu buzima, yahise atekereza ku bandi bana banyura mu buzima yanyuzemo ariho yatangije umuryango yise ” Ubugeni bwomora” mu mwaka wa 2022 abifashijwemo n’undi muntu udafite Virusi ya Sida, ariko wari wumvise igitekerezo cye akagikunda akamushyigikira.
Yagize ati” Ni umuryango ufasha urubyiruko rufite Virusi ya Sida guhera hagati y’imyaka 14 na 19 kubafasha kwiyakira no kwiteza imbere hakoreshejwe ubugeni. Natangiranye n’abantu 10, mu Karere ka Karongi, abakobwa 5 n’abahungu 5. Ubugeni burakora cyane. Urugero ushobora kumubwira ngo nshushanyiriza ubwana bwawe uko bwari bumeze…Uyu muntu yakubwira byinshi cyane mu gishushanyo kandi atavuga mu magambo, mbese n’iyo washaka kumufasha ugahera kuri ibyo ngibyo…”
Maranatha ni umwe mubahurira muri uyu muryango, avuga ko ari gahunda yabagiriye akamaro cyane, kuko ubu asigaye nibura avuga, naho mbere yari ameze nk’utazi kuvuga.
Yagize ati” Mbere ntarahura na bagenzi banjye muri uyu muryango hari ukuntu niyumvishaga ko nta muntu n’umwe uba unyitayeho cyangwa unkunda…Ariko naje gushushanya urugendo rwanjye rw’ubuzima nsanga ahubwo hari abantu benshi cyane bankunda, ndetse baba bahangayikishijwe n’uko mbaho neza.”
Annety yagaragaje ko burya ubuzima bukomeza nyuma yo kujya ahura n’abandi bahuje imibereho ndetse anavuga ko bigiye kuri Ishimwe, warangije kwiga amashuri kandi nawe yaravukanye Virusi ya Sida.
Ati” Njyewe nari naravuye mu ishuri kuko numvaga ntacyo bizamarira kuba naravukanye virusi ya Sida, ariko nabonye Ishimwe icyongereza avuga, noneho aza no kwiga ubugeni aza kutwigisha bukaba butuvura, ubu namaze gukira rwose, n’ishuri namaze kurisubiramo kandi ndatsinda kuko nfite intego. Ibibazo byose mpura nabyo mu buzima iyo mbishushanyije mba numva namaze kubivuga ndetse bikemutse nkumva ndakomeye.”
Ishimwe agaragaza ko itangira ritari ryoroshye na gato kuko buri wese yari afite ibikomere bye bitandukanye na mugenzi we.
Ati” Gutangira byari bikomeye, twabanje kujya dukina nk’amakarita,udukino, kwoga..Kugeza abantu bizeranye, tubona gutangira kwinjira muri icyo gikorwa nyirizina. Ubu tumaze amezi ane, ariko ubu impinduka ni nyinshi cyane, aho bamwe bari bacikishije amashuri basubiye mu ishuri, abandi bari bafite utubusiness barakomeza…
Nyiramariza umubyeyi w’umwe mu bana bavukanye Virusi ya Sida, ahamya ko ubugeni bwafashije uyu mwana we ku rwego rwo hejuru cyane.
Ati” Mbere nari narabuze uko uyu mwana wanjye….Namwumvisha ko ari umuntu nk’abandi ngo yiyakire. Yahoraga yigunze n’imiti akenshi yarayirekaga akaremba akagera kure pe. Ubu ntimwakwumva umunezero nfite, asigaye ahora ashushanya utuntu dutandukanye, kandi akenshi aba ari guseka, ubundi akaza kugusobanurira ubusobanuro bw’igishushanyo ugasanga harimo ubutumwa bukomeye cyane.’
OMS ihamya imbaraga ziri mu bugeni…
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryemera ko ubuzima atari ukuvura indwara gusa, ahubwo bukubiyemo ubuzima bwiza muri rusange, harimo n’ubuzima bwo mu mutwe no mu marangamutima. Muri raporo n’ibitekerezo bitandukanye, OMS yagaragaje akamaro ko kwinjiza serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe mu kwita kuri virusi itera SIDA. Ubuvuzi bw’ubugeni(Art Therapy), nk’igice cy’ubu buryo bwuzuye, bufatwa nk’igikorwa cy’ingirakamaro mu kuzamura ubuzima bwo mumutwe n’ubuzima bwiza.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bakomeza bagaragaza ko abantu babana na virusi itera sida bakunze guhura n’imbogamizi z’amarangamutima, imitekerereze, n’imibereho. Mu myaka yashize, ubuvuzi bw’ubugeni bwagaragaye nk’igikoresho gikomeye cyo gushyigikira ubuzima bwiza bwo mumutwe no mu marangamutima mu babana na virusi itera sida.
N.B: Amazina twakoresheje uretse ya Ishimwe Agape, andi ni ayo twabahimbye kuko batifuje ko atangazwa.
Mukazayire Youyou