Categories: Uncategorized

Airtel Rwanda na Watu byegereje Abanyarwanda telefone zigezweho zishyurwa mu byiciro

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda ifatanyije n’ikigo gitanga inguzanyo Watu Connect Rwanda, batangije gahunda yo gutanga telefone  zigezweho ku baturage bakazajya bishyura mu byiciro kandi ku mafaranga make.

Ni gahunda yitezweho kuzamura umubare w’Abanyarwanda batunze telefone zigezweho, igisabwa ni ukuba ufite sim card ya Airtel n’indangamuntu ukajya ku ishami ryose rya Airtel, bakagufasha kubona telefone ukazagenda wishyura make mu gihe mwumvikanyeho.

Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwamamaza muri Airtel, John Magara Gahakwa avuga ko iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo by’abakiriya.

Ati “Abantu bari babuze smart phones kubera ko mu karere turimo zihenda, zikagera hano zinyuze mu maboko y’abantu benshi ibiciro bikazamuka, ariko gukorana na Watu biduhesha amahirwe y’uko telefone ziva mu ruganda zikagera mu Rwanda nta bintu byinshi bigiye byiyongeramo, bigatuma telefone iba ku giciro umuntu wese uyishaka yayigondera”.

Umuyobozi Mukuru wa Watu mu karere ka Afulika y’Iburasirazuba, Andirii Volokha, avuga ko gahunda bafite y’igihe kirekire ari ukugeza ku Banyarwanda benshi bashoboka telefone zigezweho.

Ati “Dufite umushinga w’igihe kirekire wo guha serivisi abakiriya bacu mu Rwanda, twiteze ko ku bufatanye na Airtel ndetse na Airtel Money abakiriya bazaba benshi. Twifuza gutanga inguzanyo zitanga umusaruro ku bakiriya bacu, dutanga amafaranga ku bagura telefone zigezweho n’ibinyabuzima bya moto, kandi icyo tugamije ni ukugera ku bakiriya benshi bashoboka”.

Ni gahunda ije ikurikira iya ‘Airtel Imagine Phone’, aho telefone zisaga Miliyoni n’ibihumbi Magana abiri zagurishijwe na zo zishyurwa buhoro buhoro, naho mu mezi 2 ashize Airtel na Watu bamaze mu mikoranire, telefone 2200 zimaze gutangwa.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

7 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago