Uyu munsi tariki ya mbere, ikigo cy’itumanaho Airtel Rwanda cyagejeje kuri Minisiteri y’Ubuzima inkunga ya miliyoni 135 z’amafaranga y’u Rwanda (135,000,000 FRW). Iyi nkunga ikaba itanzwe mu rwego rwo gufasha Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya COVID-19.
Airtel Rwanda izi neza ingorane abakozi b’ubuzima bari guhura nazo bityo ikaba yifuje kwifatanya nabo muri uru rugamba rutoroshye rwo kurwanya COVID-19.
Ubwo yatangazaga ibirebana n’iyi nkunga, umuyobozi mukuri wa Airtel Rwanda Amit Chawla yagize ati“ Uyu munsi, dushimiye uyu mwanya duhawe ngo dutange umusanzu wacu muri urugamba igihugu kirimo rwo kurwanya COVID-19. Iyi nkunga ikaba ari ikimenyetso cy’ishimwe ryacu ku bakozi b’ubuvuzi ku ruhare bakomeje kugira mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za guverinoma mu gukumira iki cyorezo cyugarije isi”.
Kuri iyo ngingo, Minisitiri w’ubuzima Hon. Daniel Ngamije, yagize ati “Dushimiye byimazeyo Airtel Rwanda ku nkunga iduhaye. Iki ni ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubumuntu biranga abakozi ba Airtel kandi turahamya ko izadufasha muri gahunda z’igihugu yashyiriweho kurwanya COVID-19. Tuzakomeza kugirana ubufatanye ku bw’inyungu z’abaturage bacu’.
Airtel yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije gufasha abakiriya bayo kutegerana muri iki gihe cya coronavirus…Muri izo ngamba harimo …
• Umurongo utishyurwa wa 114:
Abakiriya ba Airtel bashobora kumenya uburyo bwo kwirinda ndetse n’amakuru kuri COVID-19 bakoresheje uyu murongo.
•Gukoresha ku buntu imbuga zitanga amasomo: Nta mafaranga azongera kwishyurwa mu gukoresha imbuga zitanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) hamwe n’inama nkuru y’uburezi (HEC) kugirango amasomo akomeze gutangwa hadakenewe interineti. Mu byumweru bishize , izindi porogaramu z’amasomo mu mashuri makuru yigenga zagizwe Ubuntu ku murongo wa Airtel. Muri ayo mashuri harimo: INES, UOK, ITAB, CHUR, KP na AUCA.
• Amafaranga yo gukoresha Airtel Money – Airtel yashyizeho uburyo bwo kohererezanya amafaranga ku buntu hagati y’abantu mu rwego rwo gufasha abantu kwirinda kwegerana ndetse no guteza imbere ibirebana no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
•Kohereza SMS ku buntu- ibi bizafashasha imiryango n’inshuti gukomeza kuvugana.
Mukazayire youyou