Ikigo y’itumanaho mu Rwanda Airtel, cyamuritse uburyo bushya bwo kworohereza abaturarwanda itumanaho , uburwo bwiswe “ Tera Stori” aho ukoresha umurongo wa Airtel uhamagara n’indi mirongo
‘Tera Stori’ ni uburyo bushya umuntu agura bando ( bundle) kuri Airtel akabasha guhamagara n’undi murongo mu Rwanda akoresheshe amafaranga 150.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubu buryo bushya kuri uyu wa kane Tariki 13 Ugushyingo 2019,umuyobozi mukuru Airtel Rwanda Amit Chawla yatangaje ko icyo bashyize imbere ari ugushaka uburyo bwose bwakworohereza abanyarwanda mu itumanaho.
Mu magambo ye yagize ati: “ Ubu buryo bwacu bushya igiciro twagishyizeho ari mwebwe dufite mu bitekerezo. Itumanaho ni uburenganzira ntabwo ari impuhwe. Airtel Rwanda yiyemeje guteza imbere umuryango nyarwanda, ikoresheje iyoroherezwa mu itumanaho mu Rwanda hose”
Tera Stori ni uburyo bwashyizweho bwo kworohereza abanyarwanda kuganira n’inshuti zabo,abo bakorana cyangwa bigana ndetse n’abakundana baganira muburyo bwisanzuye batikanga, cyangwa bafite ubwoba ngo bigeye gucika.
Ubu buryo kandi ntabwo bukora mu gihe runaka cyangwa mu cyiciro runaka cy’imyaka. Ni amasaha yose y’umunsi ndetse no ku myaka iyo ariyo yose ufite.
Ubu buryo bushya bwahise butangira no gukora. Uko utangira gukoresha Tera Stori ni ugukanda *255*4#.
Ubu buryo kandi hagaragaramo Niringiyimana Emmanuel wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, wabaye ikimenyabose nyuma yo gutangazwa ko yakoze umuhanda wenyine. Twashatse kumenya impamvu bahisemo gukoresha uyu musore hanyuma umuyobozi mukuru Airtel Rwanda Amit Chawla asubiza muri aya magambo:
“Twashatse gukoresha uyu mustari Emmanuel, kuko bigaragara ko ari umuntu w’intwari. Ibikorwa yakoze byo gukora uriya muhanda uresha kuriya ni ikigaragaza ko ari intwari. Ahubwo twanamuhuje n’abandi ba Sitari batandukanye bo mu gihugu, banakoze indirimbo ya Tera Stori” Buri muntu aho ari n’akazi arimo agize ubutwari nk’ubwa Emmanuel, twakwibera muri Paradizo.”
Airtel Africa ni ikigo cy’itumanaho banatanga na serivise zo kwakira no kwohereza amafaranga ukoresheje telephone. Iki kigo ubu gikorera mu bihugu 14 muri Africa. Airtel Africa ihuza abantu batandukanye ikoresheje uburyo bw’itumanaho hakoreshejwe ijwi cyangwa ibikoreshwa na murandasi, hatibagiwe n’uburyo bwo kwohereza no kwakira amafaranga, yaba ku bari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo. Iki kigo cyemeje ko intego ikiri imwe ari ukugezaho abantu uburyo bworoshye bwo gutumanaho.
N. Aimee