Kuri uyu wa kabiri abakunzi ba ruhago ku Isi no mu Rwanda, barongera kuryoherwa na champions league iri bugaruke nyuma yigikombe cy’isi.
Ibihangange biraza kuba bicakirana, ibigugu byesurana mu mikino yo gukuranamo ya 1/8. Amakipe 16 asigaye muri iki cyiciro araba ahurira mu mikino itandukanye ku bibuga byinshi by’Iburayi.
Iyi niyo mikino ikunzwe kurusha iyindi nyuma y’igikombe cy’Isi, kandi irebwa n’abakunzi b’amakipe atandukanye.
Umikino uheruka muri iri rushanwa rya champions league yabaye ku itariki ya 2 Ugushyingo umwakaka ushize, hakaba hari hashize igihe kingana n’amezi 3 arenga. Iyo mikino yari imikino ya nyuma y’amatsinda.
Kuri ubu amakipe aratangira gucakirana mu mikino yo gukuranamo mu buryo bukurikira:
PSG irakira ikipe ya Bayern Munich ku kibuga Parc de Prince. Ni nako kandi kukibubuga cya San Siro ikipe ya As Milan yakira ikipe ya Tottenham yo mu Bwongereza.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15, naho amakipe arakomeza kwesurana kuko kuri stade ya Jan Breydel ikipe ya Club Brige izaba isekurana na benefica.
Kuruwo munsi kandi i Signal Iduna Park ikipe ya Brussia Dortimund izahakirira ikipe ya Chelsea. Umukino wa nyuma uzabera Ataturk Olympic stadium mu gihucu cya Turukuya mu Mujyi wa Başakşehir/İstanbul.
Iki gikombe gifitwe na Real Madrid kizakomeza guhatanirwa no mu byumweru bikurikira, umukino wa nyuma uzaba ku itariki ya 10 kamena 2023.
NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney