Home AMAKURU ACUKUMBUYE Elon Musk nyuma yo kugura Twitter hakurikiyeho Manchester United

Elon Musk nyuma yo kugura Twitter hakurikiyeho Manchester United

Ikipe ya Manchester united yarisanzwe ifitwe na Glezer family, yamaze gushyirwa ku isoko.

Elon Musk umukire wa kabiri ku isi biravugwa ko akomeje gukurikirana bucece ari nako acunganwa n’umunsi wa nyuma w’ipiganwa washyizweho na Glezer’s Family.
Umunsi wa nyuma wo gutanga igiciro washyizweho ni 17 Gashyantare, ni kuri uyu wa 5. Elon Musk ubu ufite imyaka 51, ukomoka muri Africa y’epfo, afite akayabo kabarirwa muri Miliyaridi 190 z’Amadorari. Ibi bimugira umukire wa kabiri ku isi muri uyu mwaka.

Elon musk ufite ibigo byinshi by’ikoranabuhanga agiye kongeraho na Manchester united.

Elon Musk uherutse kugura Twitter ku kayabo ka Miliyari 44 z’Amadorari, akaba asanzwe atunze n’ibindi bigo bikomeye byikoranabuhanga nka Tesla, space X na Twitter.

Glezer’s Family nyuma yuko aguze Twitter mu kwezi kwa Kanama yatangaje ko igikurikiyeho ari ukugura Manchester United ndetse ahabwa ikaze na Glezer’s Family yari isanzwe ifite iyi kipe ya Manchester united.

Glezer’s Family bari basanzwe bafite iyi kipe ya Manchester united

Abifuza kugura iyi kipe harimo abaherwe bo muri Saudi Arabia, ndetse n’abandi bashoramari batandukanye. Elon Musk nawe ari muri abo bashoramari bakaba barahawe uburyo bwihariye babonamo amakuru yisumbuye kuri iyi cyipe y’ikigugu yo mubwongereza.
Manchester united ibarurwa nk’ikipe iri mu zikize kurusha izindi ku isi, ndetse ikaba Ifite abakunzi benshi mu zambere ku isi.
Manchester united ifite ibikombe 20 bya shampiona y’Ubwongereza, ikagira 3 bya champions league, FA Cup 12, 5 bya football league, 21 bya Community shield, igikombe cy’isi cyama club, Europa league 1, FIFA winners cup 1 n’ibindi bitandukanye.

Manchester iheruka igikombe cya shampiona mu myaka 9 ishize

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here