Urutonde rw’abakinnyi mu Ikipe y’igihugu y’amaguru” Amavubi”, rwashyizwe hanze, aho abantu batunguwe no kutarubonaho abakinnyi bakomeye, naho umutoza wibazwagwaho na benshi, yongererwa amasezerano.
Hari haciye iminsi hibazwa niba umutoza mukuru w’Amavubi Carlos Alos Ferrer, azongererwa amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu, mu gihe abantu benshi bagaragazaga ko ntakintu kinini yayimariye .
Mu masezerano angana n’umwaka yabashije kubona inota 1 ndetse atsinda igitego 1 mu marushanwa. Kuri ubu uyu mutoza yahawe amasezerano mashya angana n’imyaka ibiri.
Uyu mutoza wakomeje kugaragaza guhuzagurika mu guhamagara ikipe y’igihugu, yashize hanze urutonde rw’ abakinnyi 30 batarimo rutahizamu yizaniye mu ikipe y’igihugu Gérard Bi Goua Gohou. Siwe wenyine wasizwe mu buryo butangaje, hasizwe na myugariro umaze igihe yitwara neza Foste Usengimana ukina muri Iraq, abakinnyi nka Haruna na Muhajili basizwe ndetse ntihahamagawe umukinnyi numwe wataka ukinisha imoso.
Iyi kipe yahamagawe ni iyitegura umukino wa 3 w’amajonjora y’igikombe cya Africa, uzahuza u Rwanda na Benin, umukino ubanza n’uwo kwishyura.
Umukino ubanza Amavubi yari yahuye na Mozambique muri Africa y’epfo banganya 1-1, Amavubi kandi yatsinzwe na Senegal 1-0.
NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney