Home AMAKURU ADASANZWE. Arahohoterwa bikabije n’umuryango we bamuziza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Arahohoterwa bikabije n’umuryango we bamuziza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

 Tadjikistan ni igihugu gikennye cyane cyo kumugabane wa Aziya yo hagati umuco wabo ufitanye isano n’uwo mu gihugu cya Afghanistan na Iran,  barwanya cyane ubukristo muri ibi bihugu hanavugwa cyane cyane intagondwa zihohotera abakristu. Gusenga cyangwa guterana ku mugaragaro kw’abakristu ntabwo byemerewe muri ibi bihugu kugira ngo babuze ubukristu gukwirakwizwa.
Amatorero menshi akorera muri ibi bihugu ntabwo abayemewe mu buryo bw’amategeko ndetse n’ayo bamenye barayahohotera.
Ni muri urwo rwego Sitora umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yavuye mu idini rya Islam hanyuma aba umukristo.
Mu kwezi kwa Mata yahuye na Yesu. Nyuma y’amezi 2 yaje kubatizwa  ariko afite musaza we w’umuislam utamworoheye nagato ahora amuhohotera amubabaza ku mubiri.
Ku Itariki 25 Kanama Sitora ari iwabo mu rugo. Musaza we yaraje noneho yari yaje yafashe ibiyobya bwenge (Marijuana) Maze atangira kumubwira ngo yisobanure kukijyanye n’imyemerereye. Yabaye nkushatse kwirengagiza iki ibazo ariko kuko musaza we yamuhanze amaso n’umujinya mwinshi kandi ashaka ko amusubiza. Sitora yahise ashirika ubwoba maze ahamya ukwizera kwe. Yahise avuga ko Yizera Yesu kandi ko ari uwa Yesu kandi ko yifuza kubaho mu buzima burimo Yesu.
Akimara kuvuga ibyo musaza we yahise afata umwase atangira gukubipa mushikiwe cyane nta  mpuhwe nanke afite. Yamusize umubiri wose wiretsemo amaraso,izuru yariciye,mumaso huzuye amaraso. Nyuma yo kumukomeretsa gutyo yasize yihanangirije abo mu muryango wabo ko nta muntu n’umwe wemerewe kumutwara kwa muganga ngo akomeze yumve ubwo bubabare.
“ibyo bizababeraho kugira ngo mube abahamya..Nuko mumaramaze mu mitima yanyu, yuko mutazashaka ibyo mwireguza icyo gihe kitaragera,.kuko nzabaha ururimi n’ubwenge, ibyo abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda..Ariko muzagambanirwa n’ababyeyi banyu, ndetse n’abavandimwe na bene wanyu n’incuti zanyu, bazicisha bamwe muri mwe.Muzangwa na bose babahora izina ryanjye,.ariko ntimuzapfuka agasatsi na kamwe ku mitwe yanyu.”(Luka 21:13-18)
Twese hamwe dukomeze kumusengera kubw’ubuzima bwe ndetse n’ubugingo bwe.
 
Mukazayire Immaculee
 

29 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here