Categories: Imikino

Argentine isanze Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026

Mu mukino wa ½ w’Igikombe cy’Isi 2026, ikipe y’igihugu ya Argentine yatsinze u Bwongereza ibitego 2-1, bituma ibona itike y’umukino wa nyuma aho izahura na Espagne yasezereye u Bufaransa.

Ni umukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko ubona bisa no kwigana, icyakora Argentine yaje guhindura umukino, itangira gusa n’irusha u Bwongereza hagati mu kibuga, ariko ubwugarizi bw’u Bwongereza ntibutume igera ku izamu, igice cya mbere cy’umukino kirangira amakipe yombi nta yinyeganyeje inshundura z’inzi, bivuze ko cyarangiye ari 0-0.  

Ku munota wa 55 w’igice cya kabiri, u Bwongereza bwabonye igitego cyatsinzwe na Anthony Gordon, bishyira ku gitutu ikipe ya Argentine, yahise itangira gusatira bikomeye, mu gihe u Bwongereza bwakajije ubwugarizi ngo burinde igitego cyabwo.

Ku munota wa 85 byaje guhinduka, ubwo Enzo Fernandez yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, igitego cyo kwishyura kiba kiranyohe.

Ku munota wa 2 w’inyongera, Lautaro Martinez yatsinze igitego cya kabiri ahawe umupira na Lionel Messi, abafana ba Argentine bajya mu bicu kubera ibyishimo, kuko umukino wasaga n’urangiye bakegukana intsinzi.

Ni na ko byagenze kuko umukino warangiye nta zindi mpinduka, Argentine iba itsinze u Bwongereza ibitego 2-1 bituma ijya ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026, uzakinwa ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026 saa tatu z’ijoro.

Mbere y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026, ku wa gatandatu hazabanza kuba uwo guhatanira umwanya wa gatatu, uzahuza u Bwongereza n’u Bufaransa.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

6 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago