Tariki ya 16 Nyakanga ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Inzoka. Ni umunsi wo kuzirikana iki gikururanda gitangaje, gifite uruhare rukomeye mu rusobe rw’ibinyabuzima nubwo abantu benshi bakigirira ubwoba cyangwa bakacyanga.
Kuri uwo munsi, mu bihugu bitandukanye hategurwa ibiganiro, ibikorwa by’uburezi n’imurikabumenyi bigamije gufasha abaturage kumenya neza inzoka n’akamaro kazo.
Mu nyamaswa abantu benshi batifuza kubona mu busitani bwabo harimo inzoka. Ibi biterwa n’uko zifite isura mbi ku kiremwa muntu bitewe n’uko zimwe na zimwe zirumana, kandi hari izifite ubumara bushobora no guhitana umuntu.
Ariko si inzoka zose zifite ubumara. Mu bwoko 14 buboneka mu Bufaransa, 4 gusa ni zo zishobora guteza ibyago ku bantu. Byongeye kandi, inzoka ntizirumana kenshi, kuko zisanzwe zitinya abantu kandi zihita zihunga iyo umuntu azegereye.
Inzoka zifite uruhare rukomeye mu kubungabunga ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima. Zifasha kugabanya ubwiyongere bw’imbeba n’izindi nyamaswa nto nk’imbeba zo mu gasozi n’udusimba duto, ari na zo zifata nk’ibiryo byazo by’ingenzi.
Uyu Munsi Mpuzamahanga uba buri mwaka ku wa 16 Nyakanga, ugamije kwibutsa abantu aka kamaro no guhindura imyumvire mibi bafite ku nzoka. Ni ngombwa cyane kuko ubwoko bwazo bwose bugenda bugabanuka, bityo bukaba bwarashyizwe mu bwoko bw’inyamaswa zirinzwe.
Kuri uyu munsi hategurwa:
Nubwo inzoka ari ingenzi ku bidukikije, zikomeje guhura n’ibibazo bikomeye birimo:
Uyu munsi uba ari umwanya mwiza wo kuzisobanukirwa no gukangurira abantu kuzirinda.
Nta makuru asobanutse neza agaragaza inkomoko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Inzoka. Gusa bikekwa ko watangijwe n’abakunda ibikururanda hamwe n’imiryango ibungabunga ibidukikije, hagamijwe gufasha abantu gusobanukirwa neza izi nyamaswa.
Uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku ya 16 Nyakanga, ukaba uri mu bikorwa bigari byo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Kuva watangira kwizihizwa, wamamaye cyane kubera ibikorwa by’imiryango yita ku bidukikije, pariki zirimo inyamaswa ndetse n’abashakashatsi. Ufasha gukuraho ibihuha n’imyumvire itari yo ku nzoka, no kugaragaza uruhare rwazo mu bidukikije.
Uyu munsi ugamije:
Kwigisha abaturage akamaro k’inzoka mu rusobe rw’ibinyabuzima no mu ruhererekane rw’ibiribwa.
Kurwanya ibihuha n’ubwoba budafite ishingiro binyuze mu gutanga amakuru ashingiye ku bushakashatsi.
Gushishikariza abantu kurengera ubwoko bw’inzoka buri mu kaga, hibutswa ingaruka zo gusenya aho ziba no kuzicuruza mu buryo butemewe.
Guteza imbere imico yo kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi no gushishikariza abantu kubana neza n’izi nyamaswa.
Ku isi habarurwa amoko agera ku 3,900 y’inzoka, muri yo hafi 600 ni yo afite ubumara.
Inzoka ziba ahantu hatandukanye cyane, harimo amashyamba y’inzitane, ubutayu, ibishanga n’ahandi hari amazi.
Buri mwaka abantu bari hagati ya miliyoni 1.8 na miliyoni 2.7 barumwa n’inzoka zifite ubumara, cyane cyane muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo.
Mu bwoko buri mu kaga harimo python réticulé, cobra royal ndetse n’amoko amwe y’inzoka zo mu bwoko bwa vipère, kubera gusenywa kw’aho ziba n’ubucuruzi butemewe.
Inzoka ni abahigi b’imbeba n’izindi nyamaswa nto, bityo zigafasha kugabanya indwara zishobora gukwirakwizwa n’izo nyamaswa no kurinda imyaka yangizwa na zo.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inzoka, hategurwa ibikorwa byinshi hirya no hino ku Isi, birimo:
Ibiganiro n’amahugurwa: Impuguke zisobanura uruhare rw’inzoka kandi zigatanga ibisubizo ku bibazo abaturage bazibazaho.
Imurikabumenyi n’ingendo zo gusura inyamaswa: Pariki n’ibigo bibungabunga inyamaswa biha abantu amahirwe yo kubona inzoka no kuzimenya neza.
Ubukangurambaga: Imiryango itandukanye ikoresha imbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru mu gukuraho imyumvire mibi abantu bafite ku nzoka.
Ibikorwa byo kuzirengera: Hatangazwa gahunda zigamije kurengera amoko y’inzoka ari mu kaga no kubungabunga aho ziba.
Amahugurwa y’ubutabazi bw’ibanze: Mu bice bikunze kugaragaramo inzoka zirumana, abaturage bahugurwa uko bakwitwara no gutanga ubutabazi bwihuse igihe umuntu arumwe.
Uyu Munsi Mpuzamahanga w’Inzoka, ni amahirwe yo guhindura uko abantu bazitekerezaho, gusobanukirwa akamaro kazo no gushishikariza Isi yose kuzirengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Titi Léopold
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…