Categories: Ubuzima

U Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye mu ikorwa ry’inkingo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yakiriye Dr. Mark Feinberg, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi ku Nkingo za SIDA (International AIDS Vaccine Initiative – IAVI).

Impande zombi zibanze ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye mu bijyanye no guhanga udushya mu ikorwa ry’inkingo, ubushakashatsi bukorerwa ku bantu (clinical research) ndetse no kongera ubushobozi bwo kwitegura no guhangana n’indwara z’ibyorezo zishobora kuvuka mu gihe kiri imbere.

Baganiriye kandi ku ruhare rw’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga, mu guteza imbere ibisubizo birambye byafasha guhangana n’ibibazo by’indwara zandura, haba iziriho ndetse n’izishobora kugaragara mu minsi iri imbere.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na IAVI bukomeza gushyigikira imbaraga zo guteza imbere ubushakashatsi mu by’ubuzima, kongera uruhare rw’Afurika mu kuvumbura no guteza imbere ibisubizo by’ubuzima ku rwego mpuzamahanga.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

6 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago