Categories: Imikino

Arsenal yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Bwongereza

Ikipe ya Arsenal yegukanye Igikombe kiruta ibindi mu gihugu cy’u Bwongereza kizwi nka FA Community Shield, ikaba yatsinze itababariye Man City ibitego 3-0, mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2026.

Ni umukino watangiye Arsenal itsinda igitego cyayo cya mbere ku munota wa mbere, kikaba cyatsinzwe na Ricardo Calafiori.

Arsenal yakomeje gukina neza, biza no kuyihira kuko ku munota wa 28 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kai Havertz, igice cya mbere kirangira Arsenal iyoboye umukino n’ibitego 2-0, ijya mu kiruhuko ikoza imitwe y’intoki ku ntsinzi.

Igice cya kabiri kigitangira ni ukuvuga ku munora wa 48, kapiteni wa Arsenal Martin Odegaard yahawe umupira mwiza na Christos Tzolis, maze atsinda igitego cya gatatu kiba ari na cyo gisoza uyu mukino, Arsenal itwaye iki igikombe kiruta ibindi mu Bwongereza ityo.

Wari umukino wo gutangiza umwaka w’imikino 2026-2027, cyane ko Shampiyona y’u Bwongereza biteganyijwe ko izatangira ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2026.

Abafana ba Arsenal basazwe n’ibyishimo
Agahinda kari kose ku bakinnyi ba Man City
Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

37 minutes ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago