Categories: Amakuru

Amanota y’ibizamini bya Leta arasohoka kuri uyu wa Kane

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc commun), azatangazwa ku mugaragaro ku wa Kane tariki 20 Kanama 2026.

Byagaragarijwe mu itangazo NESA yashyize ku rubuga rwayo rwa X ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026, inasaba abo bireba kuzakurikira iki gikorwa.

Ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, byakozwe muri Nyakanga 2026, byitabirwa n’abanyeshuri 277,452 barimo abakobwa 154,353 n’abahungu 123,179.

Ni mu gihe ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, byitabiriwe n’abanyeshuri 149,533.

NESA iramenyesha abanyeshuri, abarimu, abayobozi b’amashuri, ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa b’iki kigo, ko bazakurikirana igikorwa cyo gutangaza amanota ku murongo wa YouTube wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’uwa NESA, guhera saa munani zuzuye (2:00PM).

NESA yari iherutse gutangaza ko umwaka w’amashuri wa 2026/2027, uzatangira ku itariki 7 Nzeri 2026.

Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

34 minutes ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago