Categories: Amakuru

Indonesia: Abantu 47 bahitanywe n’umutingito

Nibura abantu 47 bahitanywe n’umutingito ukomeye ufite ubukana bwa magnitude 7.7, wibasiye igihigi cya Indonesia ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guhangana n’ibiza (BNPB) muri icyo gihugu.

Umubare w’abapfuye wakomeje kwiyongera mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara abari mu kaga byari bitangiye. Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga ibiza cyatangaje ko hari n’abandi bantu bakomeretse mu kigero gitandukanye.

Inyubako zibarirwa mu magana zangijwe n’uwo mutingito ndetse n’indi mitingito mito mito yakurikiyeho.

Uwo mutingito wabaye ku kirwa cya Flores mbere gato ya saa 05:00  za mu gitondo zo ku wa Gatandatu ku isaha yaho. Ikigo cya Indonesia gishinzwe iteganyagihe n’ibijyanye n’imitingito cyatangaje ko wari ufite ubujyakuzimu bwa kilometero 15.

Muri rusange, uko umutingito uba wegereye ku buso bw’Isi, ni ko ushobora kugira ingaruka zikomeye ku bintu n’abantu.

BNPB yatangaje ko indi mitingito yakurikiyeho irimo uwari ufite magnitude 6.4 wabereye mu Majyaruguru ya Sumatra, mu burengerazuba bwa Indonesia, ku bujyakuzimu bwa kilometero 163. Icyakora, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’ubutaka (USGS), cyapimye uwo mutingito kigaragaza ko wari ufite magnitude 6.9.

Amashusho yafatiwe ku cyambu cya Maumere yagaragaje ibice binini bya beto byasenyutse ku nyubako y’aho abagenzi bategerereza amato, bikagwa ku bantu bari bategereje gufata ubwato bubatwara hagati y’ibirwa. Bamwe mu bagenzi baguye mu nyanja ubwo inzira yabafashaga kugera mu bwato yasenyukaga.

Guverineri w’Intara ya East Nusa Tenggara, Emanuel Melkiades Laka Lena, yabwiye abanyamakuru ko bamwe mu bahitanywe n’uyu mutingito bapfuye basinziriye, nyuma yokugwirwa nibice by’inyubako zasenyutse. https://bed87481e4f99a66f321465eaca99d3f.safeframe.googlesyndication.com/safeframe/1-0-45/html/container.html

Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

36 minutes ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago