Mu Kinyarwanda hari umugani uvuga ngo “ uwigize agatebo ayora ivu” uyu mugani bawuca iyo umuntu acishije make noneho ukabona abantu baramubonerana ibintu byose bibi bakabimukorera ntacyo bikanga kuko baba bazi ko koko yivugira amagambo make.
Hari umukunzi w’Ubumwe.com washatse kutwandikira no kutugezaho ndetse no kubaza abasomyi n’abakunzi b’Ubumwe.com niba koko hari aho ibi bintu bibiri byaba bihuriye.
Muhire James umukristo usengera mu itorero rya Dieu Vivant utuye Kicukiro mu mugi wa Kigali aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com yamutangarije ko kubaho ku isi amahoro abona bigoye. Ati: “ None se byose ntacyoroshye umuntu araceceka ngo arasuzugura,waganira ngo urakabya urasakuza ,wa kwicisha bugufi ngo wizize agatobo ngo hama hamwe uyore ivu!
Ahanyu ntuye nturanye n’abantu inyuma yanjye mpana imbibe n’umugabo umwe munsi yanjye naho ngahana urubibi n’undi mugabo ikindi kandi ntuye ku muhanda hafi y’inzira inyuramo amamodoka ataha aho mu gace ntuyemo.
Ndi umuntu ugerageza mu ntege nke za muntu nkabana n’abandi niyoroheje kandi ncisha make, kuburyo akenshi n’iyo umuntu ankoreye ikintu kibi cyane cyane umuturanyi aho kugira ngo musubize inabi tugirane intonganya ahubwo mpitamo kumwihorera nka mubwira ngo Imana imubabarire kandi nkumva ibyo bimpaye amahoro rwose.
Ariko ibi byaje kuntera kuba uwo gusuzugurwa bikabije kuburyo uwo muturanyi wanjye w’inyuma yatangiye kubona ko njyewe nta mahane ngira atangira kundengerera ubutaka bwanjye kuburyo bigaragarira buri wese nabanje kumusanga iwe murugo ndamubaza gahoro nti: Niko se muvandi ko ndeba ubutaka bwanjye wabutwaye utanabunsabye? Aho kunsubiza gahoro nk’uko namubajije ahubwo yahise atera hejuru ngo ariko abarokore mwarasaze none se ibyo n’ibyo kuza kumbariza murugo iwanjye ubwo nyine genda uhamagare abaturge baze n’abayobozi badukiranure.
Ubwo numvise ko bibaye impaka ndende ndagenda mbwira umugore n’abana banjye nti: nimureke twicecekere . Ariko ubwo nabonye aho kurekera aho ahubwo yaragumye kunshotora akomeza kunsatira. Ubwo nawawundi utuye munsi yanjye abonye uriya naramwihoreye nawe atangira guhindura imbago gahoro gahoro maze ngo bakajya birirwa bavuga ngo Muhire disi nta kibazo cye ubwo azahita akubwira ngo Imana ikubabarire.
Mbese ibyo abaturanyi birirwa bakora ni byinshi pe mbese aho kumfata nk’umukristu uborohera ahubwo mbona narabaye igicucu cyabo kugeza aho umwana wanjye w’imfura n’umugore bageze aho bavuga bati: Hoya rwose ibi birakabije,ntabwo bikiri ubukristu ahubwo ubu ni ukwigira agatebo burimuntu akakuyoza ivu.
Ejo bundi bwo noneho naratashye ivura yaguye nsanga abantu bose batinye ubunyereri kuko njyewe ntuye ku muhanda bose bazana amamodoka yabo abaturanyi 4 n’abo babiri bantwariye ubutaka barimo maze basiga amamodoka yabo iwanjye ku marembo njyewe ntashye mbura aho nyuza imodoka yanjye ndanabatumaho ngo baze bazikure munzira mbone uko ntambuka maze numva umwe wawundi wo hepfo aravuga ati :se ubu arabona koko twazishyirahe? Wawundi nawe utuye inyuma ahita avuga ngo: Ariko abarokore bo muri iyi minsi barikunda koko ubwo se yakwishize mu mwanya wacu ko aricyo njye numva bibilia ivuga ngo dukunde bagenzi bacu nk’uko twikunda!
Uwo rero ibyo abivuga kuko aba aziko bihita bintera ubwoba kuko mubuzima nirindaga ikintu cyose cyatuma nshinga urubanza ngo ndi kuburana n’umuntu. Amaherezo ubwo narabihoreye nyisiga inyuma y’izabo mbese izabo ziri neza neza ku muryango wanjye,njyewe nza n’amaguru mbwira umuzamu wanjye ajya kuyicungira umutekano kugeza mu gitondo.
Ariko guhera ubwo narababaye cyane hanyuma mfata umwanzuro guhera ubwo ko ngomba kugeza ku bayobozi ikibazo mfite cy’abaturanyi ndetse natangiye no gushaka impapuro zerekana neza imbibe z’ikibanza cyanjye kugira ngo ubuyobozi buzandenganure kuko ndeba ninguma guceceka n’ibindi batari bakora bazabinkorera.
Iby’isi ntibyoroshye pe ariko nagira ngo mumfashe namwe mumbwire nonese kwicisha bugufi no kwanga amahane bifitanye isano no kwigira agatebo?
Umusomyi w’Ubumwe.com