Home AMAKURU ACUKUMBUYE Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko Kwishyura inguzanyo bizoroshywa

Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko Kwishyura inguzanyo bizoroshywa

Banki nkuru mu Rwanda( BNR) yasohoye itangazo rikubiyemo amabwiriza yo koroshya ingaruka za Covid-19, muri yo harimo:

  • Ikigega cy’iyi banki kizamara amezi atandatu cya miliyari 50 z’amanyarwanda zo kuguriza banki zigize ikibazo cya ‘cash’ muri ibi bihe
  • Gusaba banki zatanze inguzanyo gusubiramo uburyo bwo kwishyura ku bantu batari kubona amafaranga uko bisanzwe kubera Covid-19
  • Iyi banki nkuru yategetse ko havaho igiciro ku ihererekanya ry’amafarnaga ryifashishije ikoranabuhanga hagati ya konti za banki na telefone ngendanwa z’abantu
  • Ko nta mafaranga agomba gucibwa ihererekanya ry’amafaranga kuri telefone (mobile money)
  • Amafaranga ntarengwa ahererekanywa kuri telefone yazamuwe agezwa kuri 1,500,000Frw ku bafatabuguzi b’icyiciro cya mbere na 4,000,000Frw ku b’icyiciro cya kabiri

Coronavirus imaze gutuma hari abantu ku giti cyabo basubika bimwe mu bihuza abantu benshi, nk’ubukwe, byari bibeshejeho abantu bamwe bakura amafaranga mu gutanga serivisi.

Src bbc

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here