Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore iburyo butanu bwagufasha kutikora mu isura wirinda Koronavirusi :

Dore iburyo butanu bwagufasha kutikora mu isura wirinda Koronavirusi :

Bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iyi ndwara ya Koronavirusi, ni ukwirinda kwikora mu isura( Mu kanwa,amazuru no mu maso). Ariko se ko ikigaragara ibi ari akamenyero ku bantu hafi ya twese ni gute umuntu yabyirinda ?

Muri ibi bihe Isi yose yugarijwe n’iki cyorezo ndetse no mu Rwanda by’umwihariko, Ubumwe.com bwifashishije urubuga BFM babateguriye uburyo umuntu yakwirinda kwikora mu isura ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’iyi virusi.

Umunsi wose ni ukuvuga amasaha 24,amaboko yacu akunda gukora mu isura , ari naho higanje iyi virusi ya Covid-19. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 n’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuganga 26, bwagaragaje ko umuntu akora mu isura ye inshuro 23 mu Isaha.

N’ubwo dusabwa kutikora mu isura( Mu kanwa, amazuru no mu maso) kugira ngo iki cyorezo cyugarije Isi kibe cyacika, bigaragara ko byaba bitoroshye nk’uko byagaragajwe na Vanessa Raabe inzobere akaba n’umwalimu muri kaminuza ya NYU Langone Health mu ishami ry’ubuganga, aho yagaragaje ko akenshi ibi umuntu abikora , atabanje no kubitekerezaho, cyangwa ngo na nyuma yo kuhakora aze kwibuka ko yanahakoze.

Ariko n’ubwo bimeze bityo dore inama wakoresha kugira ngo ugerageze ku  rwego rw’ikirenga kuba utakwikora mu isura :

Koresha agatambaro gafite isuku

Koronavirusi Covid-19 ntabwo abantu benshi barayimenya neza, ndetse iracyazana n’urujijo ku bantu benshi, ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi virusi ishobora kumara kugeza kumasaha 24, ku rupapuro(igikarito),Noneho ikaba yamara iminsi myinshi ku cyuma cyangwa kuri pulasitike(plastique). Ubwo rero icyo twakoraho cyose gifite iyi virusi hanyuma tukikora mu isura natwe twahita twandura. Ni muri urwo rwego rero abaganga basaba umuntu kuba yakoresha agatambaro yahita ajugunya mu gihe agiye kwikora mu isura.

Kubanza gusobanukirwa impamvu neza

Kugira ngo ubashe kurwanya akamenyero katari keza, ugomba kumenya no gusobanukirwa nyirabayazana y’iki kibazo. Dutange urugero niba ukunda kwibyiringira mu maso, wenda byaba biterwa n’uko urwaye amaso kandi nyamara washaka umuti batonyangiriza mu maso iki ukaba uragikemuye.

Muri New York Times, umuganga Justin Ko, w’indwara z’amaso mu bitaro bya Stanford Health, yatangaje ko muri ibi bihe ari byiza kuba wakwambara amadarubindi kurusha uko umuntu yashyiramo twa turahuri tundi bashyira ku imboni, kugira ngo umuntu yirinde kwibyiringira mu maso, ndetse no kwikora mu maso bya hato na hato.

Justin Ko yanakomeje agira ati : «  N’ubwo udupfukamunwa ndetse n’agapfuka amazuru, atari uburyo bwizewe bwo kuba wakwirinda Covid-19,ariko nibura byakurinda kwikora mu kanwa no mu mazuru »

Shaka icyo uhugiraho 

Uyu muganga yakomeje avuga ko mu gihe washakiye amaboko yawe ikintu runaka yaba afashe, ari uburyo bwiza bwo kuyarinda kuba yakora buri kanya mu isura. Ariko ukibuka kuba wakorera isuku cyane icyo gikoresho. Aha yatanze urugero rw’udupira duto , udukoresho abantu bakoresha imyitozo . Ndetse no gushaka uturimo tw’amaboko waba ukora kigira ngo amaboko yawe atabura icyo akora akihutira gukora mu isura.

Kubyibuka ko ugiye kubikora

Hari urubuga rwiswe “ “Don’t touch your face” ugenekereje mu kiyarwanda bishatse kuvuga ngo : « Ntukore mu isura yawe » ni uburyo bushyirwa muri Mudasobwa bwibutsa umuntu ko agiye kwikora mu isura. Ibi akaba ari ibyashyizwe hanze n’umushakashatsi Sanam Hafeez ubwo yabitangazaga muri HuffPost.

Sanam  yakomeje agira ati : «  Hari n’ubundi buryo abakozi bakorana cyangwa abantu baba bari kumwe, mugenzi we yajya kwikora mu isura agahita abimwibutsa ko adakwiye kuhakora. Ibi bimwongerera ubushobozi bwo gutangira kwigenzura no kumenya kugabanya za nshuro yikoragaho. »

Ikiruta ibindi ntuhungabane

” Inama yanjye nyamukuru ni ukwirinda impagarara mbere ya byose. Ndetse no kudahagarika umutima kubyo uzakoraho » Aya ni amagambo yagarustweho n’umushakashatsi Zach Sikora akaba n’umuganga muri Northwestern Medicine mu mujyi wa Chicago ubwo yabitangazaga muri New York Times.

Zach yakomeje agira ati ” impagarara( stress) zinaniza ubudahangarwa bw’imitekerereze yawe. Ndetse iyo ufite impagarara cyane bica intege umubiri wawe mu guhangana n’icyaza kuwurwanya »

Yashoje agira ati : «  Mu gihe binabaye ko ukora mu isura( Amazuru, umunwa no mu maso), ntabwo Isi ikurangiriyeho »

Mu gihe twandikaga iyi nkuru Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda yari ishyize hanze itangazo rigaragaza ko abantu bamaze kwandura Koronavirus  bageze kuri 19.  Ingamba zirakomeje aho abaturarwanda basabwa gukomeza kugira isuku bakaraba intoki cyane ndetse banubahiriza intera ya Metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here