Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bugesera: Bavuga ko gutora umukandida wa RPF Inkotanyi ari ihame

Bugesera: Bavuga ko gutora umukandida wa RPF Inkotanyi ari ihame

Ubwo Prezida Kagame Paul, akaba n’umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi  yageraga ku kibuga cya Kindama giherereye mu umurenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera yakiriwe n’abaturutse hirya no hino mu gihugu higanjemo abatuye mu Karere ka Bugesera barenga ibihumbi 250, bagaragaza ko bishimiye uyu Mukandida.

Bamwe mubitabiriye iki gikorwa bavuga ko bishimiye ibikorwa remezo amaze kubagezaho kuva yatangira kuyobora Igihugu bityo nta mpamvu n’imwe yatuma batora undi utari Paul Kagame.

Kubwimana ati” Turishimira ibikorwa byinshi cyane Paul Kagame yatugejejeho, harimo imihanda tutagiraga, amazi ndetse n’amashanyarazi”

Uwineza Rosine ati” Paul Kagame yampaye umutekano ubu umugabo ntakinkubita, kera twarakubitwaga ntitwagiraga ajambo, ibi byose yaduhaye bituma tuzamutora ubuzima bwacu bwose”

Abamamaza bari babigaragaje mu buryo bwose…

Francois ati” Ubu hano mu Bugesera hagiye kuzura ikibuga cy’indege, umuntu washakaga kujya mu mahanga  byasabaga ko ajya i kigali, none ikibuga kidusanze iwacu, ubu utatora Kagame n’inde koko?

Hon Mukabarisa Donatille perezida w’ishyaka PL rimwe mu mashyaka 8 ashyigikiye Paul Kagame yavuze y’uko hari byinshi byakozwe muri aka Karere ka Bugesera aribyo byatumye iri shyaka bahitamo gushyigikira kandidatire ya Paul Kagame.

Ati” Impamvu twashingiyeho ntabwo zibarika kandi nuwazivuga bwakwira bugacya,  gusa icyo nagira ngo mvuge ni uko igihugu cyacu cyagize umugisha udasanzwe wo kubagira nk’ Umuyobozi udasanzwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twiyemeje gukomeza kugendana namwe kugira ngo twubake Igihugu gifite ubukungu butajegajega”

Hon Mukabarisa Donatille perezida w’ishyaka PL

Umukandida w’Umuryango RPF Inkotanyi Paul Kagame   akanaba Chairman w’uyu muryango yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko ibikorwa by’iterambere harimo n’ibiteza imbere aka gace bitazahagarara.

Ati” Politike nziza itagira uwo isiga inyuma mu gikorwa, igikuru gishyira imbere amajyambere, abantu ntibahore baganya umuhada, baganya amashuri, baganya ibintu bitanga ubuzima”.

Chairman w’umuryango wa RPF  inkotanyi yanasabye urubyiruko gukotana kugira ngo rwubake u Rwanda rutajegajega.

Ati” Twifuza kubarera muri iyo politike ya FPR yo gukotana, yo gukotanira umutekano n’amajyambere y’ igihugu cyacu, niyo ntego, niyo politike ya RPF, niyo politike y’inkotanyi . Gukotana murabizi? Mugomba gukotana nibwo mugera k’ ubuzima mwifuza kugeraho”.

Uyu ni umunsi wa 10 wo kwiyamamaza k’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, kuva tariki ya 22 Kamena, aho Akarere ka Bugesera kiyongereye ku twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Kirehe yagezemo.

Muri aka karere ibikorwaremezo bizamuka umunsi ku wundi, ndetse ubu hari kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga, ndtse n’imihanda mu duce dutandukanye tugize aka Karere ka Bugesera.

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here