Home INGO ZITEKANYE Bugesera: Hagiye gushyirwa imbaraga mu gutera ibiti bizabafasha guhangana n’imihindagurikire...

Bugesera: Hagiye gushyirwa imbaraga mu gutera ibiti bizabafasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere tugize intara y’iburasirazuba  dufite amateka akomeye  yibura ry’ibiti,  ariko ubu abaturage n’ ubuyobozi baka vuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu gutera ibiti no kongera za pipiniyere zabyo, nka kimwe mu  bizabafasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Munyendamutsa Emmanuel   utuye mu murenge wa Ruhuha akagali ka bibari mu mudugudu wa mukoma, avuga ko  ubusazwe aka karere gakunze  kuvirwa n’ Iizuba ryinshi bigatuma  bimwe mu ibiti bigenda bipfapfana , ariko ubuyobozi bukaba bwarashyizeho gahunda  izabafasha guhangana niki kibazo.  Ati:” batumbwiye ko hari gahunda yo gutera ibiti no kubyongera aho biri kuko urabona ko ari bikeya aha muri aka karere,  ubu hari pipinieyeri, nuko hajemo ikibazo cya covid-19 ariko iyo gahunda yo gutera ibiti ndetse byishi rwose irahari turayifite yabatwebwe abaturage ndetse n’ubuyobozi”.

Munyendamutsa Emmanuel  avuga ko ibiti bizafasha cyane mu igindagurika ry’ikirere muri aka Karere

Akomeza agira ati:”Hari abana ujya kubona ukabona baramanutse  bajya gushaka inkwi bigatuma  bangiza nibyo biti bikiri bitoya , ariko ubu dusigaye dufite abantu bashinzwe kurinda ibidukikije ari nabo bakumira abo bana cyangwa umuntu washaka guhungabanya ibyo biti bikiri bitoya”.

Uwitwa Nshimiyimana Innocent ni umuturage wo mu murenge wa Musenyi, agira ati ” ubu turishimira ko ikirere cyacu kiri kugenda kimera neza tukaba twaratangiye kubona  n’imvura ibi rero byaturutse ku biti byatewe mu masambu no ku mihanda, ariko hamwe n’ubuyobozi bwacu bw’umurenge ndetse n’ akarere hari gahunda yuko tugomba dutera ibiti byishi ku ntengero z’ibiyaga, ndetse n’ibindi tukabivanga n’imyaka yacu.

Umwali Angelique  ni umuyobozi wa karere w’ungirije ushinzwe ubukungu,  agira ati:” aka karere kari kanzwi nka karere ku butayu kubera izuba kuva icyo gihe hagiye hajyaho gahunda zo gutera ibiti ariko tuza guhura nikibazo cyuko twaje guterwa numuswa urya ibyo biti duteye, ibyo byose nibyo twahagurukiye, kuko muri uyu mwaka dufite ingengo y’imare twageneye iyo gahunda ku buryo tuzatera ibiti 2000, ibyo biti hazaba harimo nibyo tuzavanga n’imyaka, buri muturage tumuha ingemwe z’ibiti ku buntu tukamusaba kubibungabunga, ibyo tukaza bifashwamo nabafasha myumvire”

Umwali Angelique  ni umuyobozi wa karere w’ungirije ushinzwe ubukungu

Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni uko mu mwaka 2020, 30% by’ubuso by’ubutaka bugomba kuba buteyeho ibiti. Mu karere ka Bugesera bageze kuri 15%. Hakaba harafashwe ingamba zo kuzamura umubare w’ ibiti hifashishwa gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

 

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here