Mukarere ka Bugesera hashojwe icyumweru cy’Umujyanama cyatangiriye mu Murenge wa Mareba Akagali ka Gakomeye taliki 25 Gicurasi 2024 kikaba cyasorejwe mu Murenge wa Gashora, Akagali ka Kagomasi aho batashye ibiro bishya by’aka Kagali ka Kagomasi.
Muri iki cyumweru cyahariwe Umujyanama, hanasuwe imirenge 15 igize Akarere ka Bugesera, banaganira n’abaturage ku byagezweho banakira ibyifuzo by’abaturage bifuza ko byazajya mu ngengo y’imari y’Akarere mu mwaka wa 2024-2025.
Abaturage bo mu Murenge wa Gashora Akagali ka Kagomasi bavuga ko bishimiye ibikorwa remezo begerejwe harimo kubakirwa Akagali kuko ako bari bafite kari gashaje.
Nyirazirikana Leonsia utuye mu kagali ka Kagomasi, umudugudu wa Kiruhura avuga ko bishimiye Akagali bahawe anavuga ko kuba bashyiriwemo n’ama mashini bizabafasha kubona serivise nziza zijyanye n’ igihe.
Ati” Kuva tubonye akagali keza na serivisi zigendana n’igihe cyawo, ubu twabonye amamashini bazanye turizera ko na serivise zizahatangirwa zizaba ari nziza zigendanye n’igihe”.
Niyonizeye Donatille avuga ko bashimira Akarere kabubakiye Akagali ko mbere umuturage yatinyaga kujya gusaba serivise avuga ko Akagari ka kera kari gashaje.
Ati” Akagali ka Kagomasi wabonaga katubatse neza kagiye kugwa ku bantu, umuturage yakwinjiramo ukabona afite ubwoba n’igihunga avuga ati kangwaho ndimo ntibitume basaba serivise zibajyanye neza, ariko ubu hubwatswe akagali keza gafite amazi, gafite isuku gafite ubwiherero, muri make karasa neza”.
Umunyamabanga w’lnama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Bicamumpaka lldephonse avuga ko ibi biro by’Akagali ka Kagomasi byatashywe byari bikenewe.
Ati” Nta biro by’Akagali bagiraga, umwaka ushize barabidusabye duhita tubishyira mu ngengo y’imari. Kano kagali gahagaze Miliyoni 24 hatabariwemo imiganda y’abaturage bagize uyu murenge wa Gashora, abaturage babyishimiye cyane bavuga ko bazakomeza kugasigasira”.
Bicamumpaka akomeza avuga ko ibyo abaturage bari baratumye inama njyanama ko byose byashyizwe mu ngiro.
Ati” Abaturage bishimiye ibyagezweho muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari turi kugana ku musozo wayo kuko ibyo bari baratumye inama njyanama byose byashyizwe mu ngengo y’imari kandi byagezweho ku gipimo gishimishije cyane, kuko wasangaga baribanze ku bikorwa remezo ndetse no kubijyanye n’isuku n’isukura, Akarere ka Bugesera nk’Akarere k’ubudasa kandi gafite icyerekezo, ibyo byose kabirebyeho abaturage twarabegereye kandi babashije gusubizwa”.
Yanijeje abaturage ko ibyifuzo byabo babatumye ko bizajya mungengo y’imari y’ umwaka utaha bizagerwaho.
Ati” Banadutumye ibyifuzo bifuza ko byajya mu ngengo y’imari ya 2024-2025 kandi nk’uko twabyanditse tugendeye ku migabo n’imigambi by’igihugu cyacu turatekereza ko nabyo bizagerwaho mu mihigo y’umwaka utaha ndetse neza”.
Aka Karere ka Bugesera ibyifuzo by’abaturage byagezweho ku kigero cya 98%, naho 2% isigaye ikaba ari iy’amazi n’amashanyarazi atarabasha kugera mu tugali twose nabyo bikazarebwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho
MUKANYANDWI Marie Louise