Home Uncategorized Butera Knowless mu mpungenge nyinshi z’ubukwe no kwubwegurira Imana.

Butera Knowless mu mpungenge nyinshi z’ubukwe no kwubwegurira Imana.

Umuhanzikazi Butera Jeanne afite ishimwe rikomeye ku Mana nyuma y’ubukwe bwe ndetse no kwibaruka umwana wa Kane(Kumurika alubumu ya Kane).

Knowless ati:"Imana niyo yonyine yamfasha"
Knowless ati:”Imana niyo yonyine yamfasha”

Umuhanzikazi Butera Jeanne wamenyekanye ku izina rya Knowless,yatangaje ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kubwo intambwe izaba imuteje mu buzima bwe.
Uyu mukobwa utangaza ko asengera mu itorero ry’abadivantisti b’umunsi wa 7,atangaza ko Imana yamubaye hafi mu buzima bwe bwose ndetse ikanamuteza imbere muri byose,byaba ibyamunyuzeho we ubwe, cyangwa ibyanyuze ku bandi bantu.
Knowless ni umukobwa uri kuvugwaho kuba agiye gushinga urugo muri iyi minsi ya vuba akaba rero yatangarije umunyamakuru wa TV10  ko nabona butashye amahoro azashima Imana.
Mu magambo ye Knowless  yagize ati;”Ubukwe ntabwo ari ikintu kiba cyoroshye Gusa nziko Imana ibushyigikira,hari benshi bagiye bagira ingorane bameze nkanjye ntibagira amahirwe yo gushaka,ariko Imana nimbona inkoreye ubukwe bukarangira nyifitiye ishimwe rikomeye cyane nukuri kuko ibyo yakoze ni byishi ku buzima bwanjye”.
Uyu muhanzikazi ndetse yanatangaje ko ibye byose yabihariye Imana kuko ariyo mugenga,ndetse ngo n’imurika ry’alubumu ye ya Kane nayo yabihariye Imana,ngo cyane ko azaba ari ugushimira abo ku ivuko ko bamubaye hafi bakamutora akegukana igikombe cya Guma Guma.
 
N. Zarcy Christian

4 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here