Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bwambere mu Rwanda hateguwe inama izagaragaza uruhare rw’inzengo zinyuranye mu guhashya indwara...

Bwambere mu Rwanda hateguwe inama izagaragaza uruhare rw’inzengo zinyuranye mu guhashya indwara zitandura.

Rwanda NCD Alliance ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima/Rwanda Biomedical Centre (RBC) ku nkunga ya NCD Alliance Global iri gutegura inama ya mbere mu gihugu ku ndwara zitandura (NCDs) izaba kuva kuwa 25 kugeza 26 Ugushyingo 2021 muri Lemigo Hotel, Kigali-Rwanda.

Uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’inzego zinyuranye mu kwita ku ndwara zitandura n’ubuvuzi kuri bose (UHC). Insanganyamatsiko bahisemo bashingiye ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Rwanda NCD Alliance ku bufatanye na RBC bwerekanye ishusho rusange y’indwara zitandura n’ubuvuzi kuri bose (Universal Health Coverage) mu Rwanda 2020, ndetse na gahunda y’umuryango w’abibumbye w’intego z’iterambere rirambye (SDG) ya 3 ishimangira uruhare rwa buri gihugu mu gukumira no kuvura indwara zitandura kugirango impfu ziterwa n’indwara zitandura zigabanukeho ⅓ byibuze kugeza muri 2030. Iyi inama izafasha inzego zinyuranye kurushaho gusobanukirwa uruhare rwa buri wese mu kwita ku ndwara zitandura n’ubuvuzi kuri bose.

Gukora ubuvugizi, gukumira ndetse no guhashya indwara zitandura bisabako ntamuntu numwe usigara inyuma kuko buri wese agira uruhare rwe rwihariye. Iyi nama izaba ari intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa “National Strategy and Costed Action Plan for the Prevention and Control of Non-Communicable Diseases (NCDs) in Rwanda, 2020-2025 (Igenamigambi)” yatangijwe ku mugaragaro kuwa 29 Nzeri 2021, aho izagaragaza uruhare rwinzengo zinyuranye mu guhashya ndetse no gukumira indwara zitandura.

Byongeye kandi, iyi inama izagira uruhare mu kongera imyumvire n’imihigo ifatika y’inzego zitandukanye mu guhashya indwara zitandura, gushimangira uruhare rufatika rw’ababana n’indwara zitandura mu gukemura ibibazo biterwa n’indwara zitandura, no kurushaho kumvikanisha ijwi ryabo. Izindi ngingo nyamukuru zizaganirwaho ni ingaruka z’indwara zitandura, ingamba zinyuranye ku buvuzi kuri bose, isano y’indwara zitandura n’izandura, uburyo bwo kwirinda indwara zitandura, isano iri hagati y’imihindagurikire y’isi n’indwara zitandura ndetse n’uburyo butandukanye bwo gutera inkunga imishinga yita ku ndwara zitandura.

Inama izaba imbonankubone hamwe n’iyakure

Bitewe n’amambwiriza yo kwirinda COVID-19, ubwitabire buzaba imbonankubone (ku butumire gusa) hamwe n’iyakure; (ishingiye ku kwiyandikisha) kandi inama yose izerekanwa live kumurongo wa YouTube hamwe nimbuga nkoranyambaga za Rwanda NCD Alliance.

 

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here