Kuri iki cyumweru, tariki ya 13 Ukwakira, u Rwanda rwakiriwe na Tanzaniya ku kibuga cy’imikino cya Azam, mu mukino wo guhatanira itike mu marushanwa ya CECAFA U20 2024
Ni umukino watangiye ku mpande zombi ubona ko bifitemo icyizere gikomeye, gusa iki cyizere cyaje kuzamo kidobya hakiri kare cyane ku ruhande rw’Amavubi ubwo Zidane Sereri yatsindaga igitego cy’umutwe ku munota wa gatatu w’umukino bigahita biha icyizere cyinshi iyi kipe yari iri iwabo.
U Rwanda narwo rwakomeje kwirwanaho nk’uko bisanzwe ku ikipe imaze gutsindwa ariko icyizere kigihari, gusa cyaje kuyoyoka burundu ubwo Sabri Kondo yatsindaga ibitego 2 bishimangira itsinzi ya Tanzaniya U 20 n’itsinzwi ku bahungu ba Nshimiyimana Eric kuko ifirimbi ya nyuma yavugijwe ibitego ari 3-0
Ugutsindwa k’uyu mukino ni igisubizo ku bibabazaga ku by’Amavubi mato kuko yahise asezererwa mu itsinda A nubwo agisigaje umukino azayahuza na Djibouti kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024.
Urutonde rw’amanota rugaragaza ko ikipe ya Tanzaniya ari yo iyoboye iri tsinda n’amanota 8, igakurikirwa na Kenya ifite amanota 7, Sudani nayo ikaza ifite amanota 6, iya kane ikaza ari Djibouti ifite inota rimwe gusa.
Biteganyijwe ko amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abona itike ya ½ cy’irangiza, mu gihe amakipe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira aka karere mu mikino y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu mwaka utaha.
Ufitinema A. Gérard