Home IMYIDAGADURO CHAN2024: Amavubi yatsindiwe mu maso y’abanyarwanda mu mukino w’ijonjora ry’ibanze

CHAN2024: Amavubi yatsindiwe mu maso y’abanyarwanda mu mukino w’ijonjora ry’ibanze

Mu mukino w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN ya 2024’ wabaye kuri iki cyumweru muri Stade Amahoro, urangiye Amvubi nta mahirwe awugiriyemo kuko Djibouti ari yo itahanye itsinzi .

Umukino wari watumye abakunzi b’Amavubi babukereye nk’uko bisanzwe, urangiye ikipe y’igihugu ya Djibouti itsinze Amavubi igitego 1-0, aya makipe yombi akazahura mu wundi mukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa kane w’icyumweru gitaha taliki ya 31 muri Stade Amahoro na none.

Ibihe by’ingenzi byaranze uyu mukino…

Ku munota wa 5 Amavubi yabonye uburyo bwa mbere bwiza imbere y’izamu ku mupira mwiza,Muhire Kevin yarahaye Tuyisenge Arsene arekura ishoti gusa birangira ba myugariro ba Djibouti baryitambitse, abakunzi b’Amavubi bari bahagurutse basubiza amerwe mu isaho umukino urakomeza.

Mu mukino wabonaga urimo ingufu Amavubi yawihariye, ku munota wa 9′ Warsama Hassan Hussein wa Djibouti yaragerageje gutungura Niyongira Patience ( Umuzamu w’Amavubi) arekura ishoti ariko rinyura hepfo y’izamu kure.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, bakinaga neza gusa bagera imbere y’izamu ntibahuze neza ndetse bigatuma bahita batakaza imipira n’amahirwe yo gutsinda, ku munota wa 17 Muhire Kevin yabonye umupira mwiza ari mu rubuga rw’amahina asabwa kubanza kuwufunga gusa ntiyabikora birangira umurenganye.

Ku munota wa 24 Warsama Hassan Hussein umukinnyi wa Djibouti yabonye ikarita y’umuhondo ku ikosa yarakoreye Ruboneka Jean Bosco, ku munota wa 27 Amavubi abona kufura iteretse ahantu heza  ku ikosa Idriss Mohamed yarakoreye Niyibizi Ramadhan aba ari nawe uyitera umunyezamu wa Djibouti akuramo umupira nta nkomyi.

N’ubwo abantu benshi batekerezaga ko Amavubi ari butsinde Djibouti mu buryo bworoshye ariko siko byagenze kuko umukino wakomeje kugenda ubona ko nta kintu gikomeye gihari, kugeza ubwo k’umunota wa 32 Dushimimana Olivier “Muzungu” yarase igitego cyari cyabazwe ku mupira yari akuye mu kibuga hagati azamuka yiruka , yinjira mu rubuga rw’amahina  asigaranye n’umunyezamu arekura ishoti gusa rinyura hepfo y’izamu maze si ukwikubita kw’abafana no kwimyoza biratinda…

Ku munota wa 39′ ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yongeye kurata uburyo bwiza yari ibonye imbere y’izamu ku mupira mwiza Muhire Kevin yari ahaye Niyibizi Ramadhan gusa atinda ari mu byo gucenga arekuye ishoti ba myugariro ba Djibouti bararyitambika.

Umukino wakomeje utyo kugeza ubwo wongeweho iminota 2 nayo irangira nta gishya, abakinnyi bajya kuruhuka impande zombi zinganya 0-0

Mu gutangira kw’igice cya kabiri, Torsten Frank Spitler yakoze impinduka mu kibuga akuramo Niyibizi Ramadhan amusimbuza Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 50′ Amavubi yatangiye igice cya kabiri asatira cyane, Mugisha Gilbert ahabwa umupira mwiza  na Niyigena Clement maze arekura ishoti gusa rinyura hejuru y’izamu gato cyane, amahirwe asekera Djibouti atyo.

Ku munota wa 62′ Ikipe y’igihugu ya Djibouti nayo yakoze impinduka mu kibuga umutoza akuramo Abdi Hamza wagize ikibazo cy’imvune hajyamo Warsama Adeni.

Ku munota wa 79’ ari nawo waje kugaragaramo amahirwe ku ruhande rw’Ikipe ya Djibouti, umusore Gabriel Dadzie ku mupira we yinjiranye mu rubuga rw’amahina acenga Niyongira Patience, maze atsinda igitego gifungura amazamu.

Ku munota wa 90’ Djibouti yari ibonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Warsama Ibrahim yari yambuye Ruboneka Jean Bosco gusa ajya mu byo gucenga cyane birangira yatswe umupira.

Ifirimbi ya nyuma isoza umukino ntiyatinze kuvuzwa, umupira urangira Ikipe y’Igihugu cya Djibouti itsinze igitego 1 ku busa bw’Amavubi.

Uyu mukino n’ubwo wabereye kuri Stade Amahoro mu gihugu cy’u Rwanda, Djibouti niyo yakiriye Amavubi ku mpamvu z’uko Djibouti iri mu bihugu 11 CAF yemeje ko nta Stade bifite zo kwakira imikino mpuzamahanga yo ku rwego rwa FIFA na CAF.

 

Ufitinema A. Gérard 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here