Gusubiza muri Congo igice gisigaye ku mubiri w’intwari y’ubwigenge bwa Congo Patrice Lumumba byakererejwe na Covid-19.
Imihango yo kumwibuka biteganyijwe ko izatangira tariki 21 z’uku kwezi, hamwe no kugarura agace kasigaye bikekwa ko ari ak’umubiri we iryinyo, kavuye mu Bubiligi.
Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize nibwo urukiko rwo mu Bubiligi rwategetse ko iryinyo rya Lumumba risubizwa muri Congo nyuma y’igihe kinini ribitswe muri icyo gihugu.
Perezida Félix Tshisekedi yagize ati: “Twashyize imbere ubuzima bw’abaturage bacu.”
Asobanura ko igihugu cyari gihugiye mu guhangana n’ubwandu n’imfu za Covid-19 byiyongeraga, kurusha gukurikirana iryo ryinyo.
Mu 2000, Gérard Soete wari mu kigero cy’imyaka hejuru ya 80 yavuze ko umurambo wa Lumumba wacagaguwe ugashyirwa muri acide hagasigara amenyo macyeya.
Patrice Lumumba yari inde?
Yagejeje Congo ku bwigenge abwatse Ububiligi mu kwezi kwa gatandatu 1960, aba Minisitiri w’intebe wa mbere w’icyo gihugu.
Ariko, yahise ahirikwa arafatwa arafungwa mbere yo kwicwa arasiwe ku giti mu kwezi kwa mbere 1961.
Mu 2002, Ububiligi bwemeye uruhare mu kumwica, n’ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo hanze (CIA) bivugwa ko cyabigizemo uruhare mu gihe hari intambara y’ubutita hagati ya Amerika na Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti.
Ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba byatinyaga ko Lumumba yakwifatanya n’Abasoviyeti, akabaha uburenganzira kuri uranium y’iki gihugu.
Gérard Soete wari umupolisi w’Umubiligi muri Congo, yemeje ko nyuma y’uko umurambo wa Lumumba ushyizwe muri acide, yabitse iryinyo rye.
Umwaka ushize urukiko rwemeje ko iryo ryinyo risubizwa muri DR Congo nubwo nta bipimo bya ADN/DNA byakozwe ngo byemeze niba ari irya Lumumba. Abategetsi bavuze ko ibipimo nk’ibyo byaryangiza.
Perezida Tshisekedi yavuze ko hazubakwa inzu y’urwibutso rw’iyi ntwari y’ubwigenge, ndetse hari ibirori byo kumwibuka biteganyijwe henshi muri Congo.
Gusa ibi byose byigijweyo, bizaba mu kwezi kwa mbere 2022 – ku isabukuru ya 61 y’urupfu rwa Lumumba.
Covid yifashe ite muri DR Congo?
Bahanganye n’inkubiri ya gatatu, ndetse Tshisekedi yavuze ko ashobora gutangaza “ingamba zikaze” zo guhangana nayo mu minsi igiye kuza.
Mu mibare ya vuba, abantu 254 bashya banduye Covid batangajwe ku wa gatanu, cyane cyane mu murwa mukuru Kinshasa, na batatu bapfuye.
Kuva yatangira, hamaze kwandura abagera ku 35,000 na 834 batangajwe ko yishe muri DR Congo, igihugu cy’abaturage bagera kuri miliyoni 80.
Gusa, inzobere zivuga ko bishoboka ko hari benshi banduye ariko batabaruwe kubera ubushobozi buri hasi bw’urwego rw’ubuzima.
DR Congo ubu yatangiye gukingira ikoresheje urukingo rwa AstraZeneca kandi Perezida Tshisekedi arifuza kwihutisha iyo gahunda hakoreshejwe n’andi moko y’inkingo.
N. Aimee
Src: Bbc