Home AMAKURU ACUKUMBUYE Coronavirus: Coach asangije abanyarwanda imyitozo yo gukora muri gahunda ya guma mu...

Coronavirus: Coach asangije abanyarwanda imyitozo yo gukora muri gahunda ya guma mu rugo. Video:

Umwe mu batoza bakoresha mu nzu ngororamubiri zitandukanye hano mu mujyi wa Kigali uzwi ku mazina ya Coach Pascal Kacale yasangije abanyarwanda amashusho yabafasha gukora imyitozo muri iki gihe bari muri gahunda ya guma mu rugo

Coach Kacale ubwo yaganiraga na Ubumwe.com yavuze ko muri ibi bihe hari abanyarwanda benshi,bari kugorwa n’uburyo bakoramo siporo bonyine, akaba ariyo mpamvu yahisemo kubasangiza amashusho ari kubakoresha ko bibafasha nabo aho bari murugo.

Yagize ati : « Hari abanyarwanda benshi, uretse n’abo nsanzwe nkoresha, n’abandi benshi ku mbuga nkoranyambaga baba bagaragaza ko bagowe kuko bamenyereye gukoreshwa imyitozo ngororamubiri na Coach ubu byabayobeye. Niyo mpamvu natekereje kuba nabasangiza iyi video, kandi izabafasha ndabizi neza. »

Coach Kacale yakomeje avuga ko hari benshi babonaga utundi tu video hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ariko bamwe ntibubafashe cyane kuko hari n’igihe ururimi rugora bamwe.

Yakomeje agira ati : « Hari utundi tu video bamwe babonaga hirya no hino, ariko kuko dushaka gufasha abanyarwanda bose, twahisemo kubasangiza aka kavideo kuko n’ubwo naho hazamo icyongereza, ariko nibura umuntu avanga n’ikinyarwanda kuburyo n’undi utazi izo ndimi tugendera hamwe adatakaye. »

Yashoje avuga ko ubu abanyarwanda benshi bamaze gusobanukirwa n’icyiza cy’imyitozo ngororamubiri, akaba ariyo mpamvu batagifata umwanya mu nini ngo barigisha akamaro kabyo, ahubwo ubu ari ukubafasha uburyo bayikora.

Coach Pascal Kacale muri iyi minsi ya guma mu rugo akorana n’umugore we murugo, akaba yahisemo gusanginza n’abandi video kugira ngo bajye bamera nk’abari kumwe na Coach ubakoresha.

Yagize ati : « Ubundi abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro k’imyitozo ngororamubiri, kuko banishyura amafaranga kugira ngo bayikore. Niyo mpamvu numvise ko muri iki gihe dusabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19 nabafasha uburyo bakora imyitozo mu rugo hamwe n’abagize umuryango kubw’inyungu z’ubuzima bwiza »

Muri ibi bihe hakomezwa ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, Polisi yasabye abanyarwanda kuguma murugo, ndetse inatangaza ko kujya muri siporo hanze yo mu rugo bitemewe, ko ndetse n’ushaka kurambura amaguru ayaramburira iwe mu rugo.

Reba video hano:

N. Aimee

3 COMMENTS

  1. Iyi video yaramfashije muri ibibihe turimo kandi ndakora birenze naho nakoreraga gym ahubwo akorerahe ngo tuzahamusange

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here