Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 : Abagore bacuruza mu isoko rya Muhanga bagiye gusubira mu muhanda...

Covid-19 : Abagore bacuruza mu isoko rya Muhanga bagiye gusubira mu muhanda kubera isoko rya Nyabisindu.

Abagore bacuruza mu isoko rya Muhanga bahuriye mu gace kitwa Abadasigana k’abahoze ari abazunguzayi, bavuga ko basubijwe mu muhanda no kwimurira abaturage barangunza imyaka mu gasoko ka Nyabisindu.

Aba bagore bavuga ko bari basanzwe barangura imboga ku baturage bejeje imyaka bakayizana mu isoko rya Muhanga, none ubu bakaba barababujije kwongera kurigarukamo kuko bose basigaye baranguriza mu gasoko ka Nyabisindu.

N’ubwo bivugwa ko Ibi byakozwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abakorera mu masoko mu rwego rwo gukumira ikwirakwiza rya Covid-19, abakorera muri iri Soko bavuga ko ibi byabagushije mu bihombo bikabije kuko hari ukundi byari gukorwa bitari ukureba uruhande rumwe gusa.

Uwiragiye Hassna yagize ati : « Urumva na mbere hose abaturage bajyaga muri aya masoko yose uko ari abiri, kuko n’iryo rya Nyabisindu ryarahahoze. None ubu barababujije kugera hano.None ubu bari kubarunda hamwe gusa. Uwakwereka ahubwo aho Nyabisindu ukuntu baba bacucitse ! n’iyo Covid-19 ntayo baba barinze »

Aba baturage bagaragaza ko nta n’umwe woroherejwe yaba abacuruzi yaba n’abaturage baranguza iyo myaka yabo. Bakavuga ko nibura mu muhanda iyo utafatiwe ibyawe ucuruza ukabona ibyo urya kurusha ubu birirwa bicaye gusa kandi banavunitse

Uwiragiye avuga ko aha mu isoko birirwa batyo nta baguzi namba, babona bagiye kuburara akazuba karenze bakajya gushakisha mu muhanda ngo babone icyo barya.

Zahara yagize ati « Ibaze umuntu arakura ibintu iyo za Mpanda, Ruhango za Kinamba na hehe, abijyanye Nyabisindu. Ari abaturage barabaruhije ari na ba twebwe tubarangurira twaragowe kuko turagenda tukongeraho amafaranga y’amatike kandi nta mafaranga ahari.Ni bura mbere umuturage yajyaga ahamworoheye kandi n’abacuruzi tukabona imari hafi, tukabona n’abaguzi. »

Aba baturage bagaragaza ko hari ikibuga kinini aba baturage bajya baza kurangurizamo imyaka kandi bigakorwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda covid-19 kugira ngo barebe ko ubuzima bwakomeza.

Uwiragiye yakomeje agira ati « Ese buri muturage agiye aza akishyura amafaranga 100, hagashyirwaho abasekirite bakareba ko amabwiriza ari gukurikizwa, nibura 10h bakaba barashoje bakitahira natwe tukabona gucuruza, hari icyo byaba bitwaye ? »

Aba baturage bakomeje bavuga ko bahitamo kujya mu muhanda kuzunguza n’ubwo bazi ko bibujijwe kugira ngo nibura bapfe kubona ibyo barya.

Uwiragiye yakomeje agira ati « Reba nk’ubu abantu bava kurangura 11h bakagera muri iri soko ariko nta n’umuntu uhari ngo araguhahira. Ubwo rero n’ubwo baca marato bate ntabwo wajya kuburara kandi uziko nawe wiriwe aho ngo uracuruza, Biravuga ngo nimugoroba n’ubwo ndi umukecuru ndajyamo nibura ubona umuntu ugenda ukamutangira akakugurira  ukabona 2000 ujya kurya»

Muri iri soko harimo ibibanza byinshi bitarimo abantu aho, aba bacuruzi bavuga ko barekura abaturage bakajya baza kuranguza nk’uko byari bisanzwe, kandi amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agakurikizwa.

Akarere ka Muhanga karavuga iki ?

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent yavuze ko kujyana abaturage mu gasoko ka Nyabisindu ataribyo kuko ntawe bigeze bimura.

Mu magambo ye yagize ati « Nta baturage twigeze twimura ngo tubakure mu isoko rya Muhanga ngo tubajyane mu isoko rya Nyabisindu. Ni agasoko gato, kandi gasanzweho. Iryo soko rinini rero rya Muhanga mu mujyi, rifite abantu barigana, rifite abantu barihahira, kuburyo baba bavuga ngo ntibabona ababahahira byo ntabwo byaba ari ukuri, kuko tubikurikirana umunsi ku wundi.Aba haha bo barahari kuko tuba turirimo umunsi ku wundi»

Kayiranga yakomeje avuga ko nta kibazo na kimwe gihari cy’ibiribwa kuko bihari ku bwinshi. Avuga kuby’uko abacururiza muri iri soko babuze ababagurira ndetse abacuruza imboga bakaba bajya kurangurira Nyabisindu bakarenzaho amatike ari ibinyoma.

« Ngira ngo ibyo nta kuri kurimo. Isoko rya Muhanga ririmo ibiribwa byinshi, kuko ninaho ahantu dufite hagaragara ubucucike, dufitemo isoko rinini ry’imboga, imbuto n’ibindi biribwa. No mu isoko rya Nyabisindu naho birimo, no mu isiko ryo mu cyakabiri naho birimo. Naho iby’uko aba bacuruzi bakubwiye ko barangurira Nyabisindu barakubeshye rwose. Kuko ni n’agasoko gato cyane rwose kifashishwa n’abagaturiye. »

Iki si ikibazo kigarukwaho gusa n’abacuruza imboga, kuko mu gihe twageraga muri iri soko Tariki 16/09/2020, abcuruzi bose batakaga ko babuze abaguzi, bagaragaza ko byatewe n’ikibazo cyo kuba abaturage bajyaga baza kuranguza muri iri soko babajyanye gukorera mu gasoko ka Nyabisindu, kuko iyo bamaraga kuranguza imyaka baguraga nk’imyenda, inkweto n’ibindi.

Ku kijyanye n’imisoro ntacyahindutse nyamara bakora iminsi ihwanye na 50%.

 

Mukazayire- Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here